Umukongomani Héritier Nzinga Luvumbu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze gutera umugongo iyi kipe yumvikana na Primeiro d’Agosto yo muri Angola.
Ni nyuma yo kurangiza amasezerano y’amezi abiri yari yarasinyanye na Rayon Sports.
Mu mezi abiri uyu mukinnyi yakinnye muri shampiyona y’u Rwanda ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane, ku buryo abafana ba Rayon Sports bumvaga iyi kipe yamwongerera amasezerano, ibyo iyi kipe na yo yifuzaga.
Amakuru avuga ko Héritier Luvumbu yamaze kumvikana na Primeiro d’Agosto ikomeje kwiyubaka nyuma yo kuba iya gatatu muri shampiyona ya Angola y’umwaka ushize, ndetse nta gihindutse akaba agomba gusinya mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


