Igisirikare cya Israel kivuga ko ibisasu bya roketi byarashwe mu majyaruguru ya Israel bivuye muri Libani ijoro ryakeye ryose, ubwo Hezbollah yibasiraga inganda n’inyubako za gisirikare.
Roketi byibuze 105 zasamiwe mu kirere n’ubwirinzi bwa Israel, nubwo ingo zimwe zageze ku ngo zimwe na zimwe.
Igisirikare cya Israel cyavuze ko integuza z’ibitero byo mu kirere zaraye zumvikana ijoro ryose nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Hezbollah yavuze ko yarashe ibisasu bya roketi byinshi yerekeza mu majyaruguru ya Israel mu rwego rwo kwihorera ku bitero bya bombe zatezwe mu dukoresho twabo tw’itumanaho tuzwi nka pager na beeper.
Israel kandi yakomeje kugaba ibitero muri Libani nyuma y’igitero cy’indege cyabereye i Beirut ku wa Gatanu IDF yavuze ko cyahitanye abayobozi bakuru ba Hezbollah.
Libani yavuze ko abantu 37, barimo abana batatu, bishwe.


