Hezbollah yigambye kuba inyuma y’imvura ya missiles yibasiye Haifa

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Hezbollah watangaje ko warashe urufaya rw’ibisasu bya misile ku nkambi y’ingabo za Israel kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 12 Ukwakira, mu gihe abasirikare bayo bari bahanganye n’uyu mutwe muri Libani no mu Ntara ya Gaza, ku munsi wa Yom Kippur ufatwa nk’umutagatifu mu ngengabihe y’Abayahudi .

Imijyi yo muri Israel yari ituje, amasoko afunze, nta ndege cyangwa ubundi buryo bwifashishwa mu gutwara abantu bukora. kuri uyu munsi ufatwa nk’uwimpongano, Abanya-Israel biyiriza ubusa maze bagasenga.

Ariko kubera ko bari ku rugamba bahanganye n’ibitero bya Hamasi na Hezbollah, bagumye ku isibaniro ry’intambara ku mipaka y’amajyepfo n’amajyaruguru y’igihugu.

Umutwe wa Hezbollah watangaje ko ibitero wagabye kuri uyu wa Gatandatu byibasiye ikigo cya gisirikare mu Mujyi wa Haifa mu majyepfo ya Israel. Abarwanyi ba Hezbollah bavugaga ko bashaka kurasa ku ruganda rw’ibisasu Israel ikoresha mu ntambara.

Hezobollah yapfushije umuyobozi mukuru wayo, abandi benshi bamwungirije bagwa mu bitero by’ingabo za Israel kuva yatangira kurwana n’uyu mutwe muri Libani.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *