Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 18 Mata ruratangaza umwanzuro warwo ku rubanza rw’abantu bacyekwaho kwica Col. Patrick Karegeya, wari Umuyobozi w’Iperereza ryo hanze y’igihugu cy’u Rwanda.
Avuga ku cyo uyu mwanzuro usobanuye ku muryango we, Umugore wa Karegeya ari we Leah Karegeya yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko umwanzuro w’urur rubanza ari ikintu gikomeye ku muryango we.
Ati “ Bifite ikintu gikomeye cyane bivuze ku muryango. Twari tumaze iyi myaka yose dutegereje icyo urukiko ruvuga. Mwumvise ko imyanzuro ya mbere bari bafashe itari yuzuye kuko ibimenyetso bitari byuzuye neza. Turanezerewe, twizeye ko ubutabera buri bukore akazi kabwo. Turizera tudashidikanya ko bizagenda neza.”
Yakomeje agira ati “ Twiteze igisubizo kigaragaza ukuri twashakishije imyaka yose. Twumva ko nyuma y’uyu mwanzuro, bibaza ari iherezo ry’uru rugendo. Ni urugendo rurerure ariko turi prepared [twiteguye] kurugenda. Sinavuga ko rwari rworoshye ariko tugomba kururangiza.”
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/01/17/afurika-yepfoubucamanza-burashinjwa-gushaka-guhishira-ukuri-ku-iyicwa-rya-karegeya/
Patrick Karegeya yiciwe i Johannesbourg muri Afurika y’ Epfo mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2013. Umurambo we yaje gusangwa muri Hotel yitwa Michelangelo Towers kuwa 01 Mutarama 2014.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Kuri ubu Abanyarwanda bane ni bo bashyirwa mu majwi ko bagize uruhare mu rupfu rwa Karegeya ni Appollo Ismael Kirisisi, Alex Sugira, Samuel Niyoyita na Nshizirungu Vianney.


