Hizihijwe isabukuru y’imyaka 30 y’ubufatanye hagati y’Intara ya Castre n’Umurenge wa Huye

Sangiza iyi nkuru

Mu Murenge wa Huye ho mu karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo bijihije isabukuru y’imyaka 30 y’ubufatanye bw’Intara ya Castre mu Bufaransa n’Umurenge wa Huye.

Ubu bufatanye bwatangijwe mu mwaka w’1986, bwari hagati y’iyi Ntara yo mu Bufaransa, n’ahahoze ari muri Komini Huye, Perefegitura ya Butare. Bwari bugamije guteza imbere ubuhinzi, imyuga n’uburezi ku mpande zombi.

Ubwo abanyehuye bifatanyaga n’abagize komite y’ubu bufatanye mu Bufaransa bari babagendereye kuri uyu wa gatandatu ushize, Christine Marion wari waje akuriye iyi komite yagaragaje ko hari byinshi byagezweho bafatanyije.

Yagize ati “Twagiye dushakisha inkunga zatumye ubu i Huye hari itanura ry’amategura rya kijyambere, ndetse no kuba hari abavumvu babigize umwuga bakorera mu bisi bya Huye.”

Ngo hari n’abaturage bari bakennye borojwe amatungo magufi, ibigo by’amashuri bifashwa kugura intebe abanyeshuri bicaraho ndetse n’ibiherereye mu cyaro bigezwaho amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Muri ubu bufatanye kandi, hari abakora imyuga imwe n’imwe nk’iy’ubudozi n’ububaji bagiye baterwa inkunga bakigisha urubyiruko kugira ngo narwo rubashe kwibeshaho.

csm_Bishimiye_umubano_ku_mpande_zombi_7e253a12c7

Maurice Mutabazi ni umudozi wabigize umwuga. Yakoranye n’Ubufatanye Castre-Huye mu gikorwa cyo kwigisha urubyiruko kudoda. Agira ati “Nigishaga abana, ibyo tudoze bikoherezwa i Castre hanyuma amafaranga avuyemo nanjye nkabonaho igihembo.”

Nyuma ya Jenoside ngo bongeye gukorana guhera muri 2013. Ariko mbere y’uko bagaruka ngo yakomeje gukorana n’urubyiruko arwigisha kudoda, nta nyungu ateganya, kuko ngo yari yarayigiyeho umuco mwiza wo kwigisha abakiri bato umwuga wo kubafasha kwibeshaho.

Ati “Kuri ubu iyo baje banzanira ibitabo byo kwifashisha mu kwigisha iby’ubudozi. Nanakoze umushinga wo kuzamfasha kubona imashini zigezweho mu budozi kugira ngo nzabashe kwigisha neza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku ruhande rw’Abanye Castre, bishimira ko hari umunyeshuri wabo Akarere ka Huye kafashije kwimenyereza umwuga mu bijyanye n’ibyo yigaga nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Ibikorwa by’Ubufatanye Castre-Huye bituruka ku mishinga ikorwa hanyuma igashakirwa ingengo y’Imari. Biteganyijwe ko komite y’abanye Castre yaje kwizihiza isabukuru izataha imaze kurebera hamwe na komite yo mu Rwanda imishinga bazashakira inkunga iwabo.

Ku ruhande rw’Abanye Castre, bishimira ko hari umunyeshuri wabo Akarere ka Huye kafashije kwimenyereza umwuga mu bijyanye n’ibyo yigaga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *