Hollywood: Icyamamare Sylvester Stallone kirashinjwa gufata ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filime, Sylvester Stallone wamamaye cyane mu rwego mpuzamahanga akomeje gushinjwa gufata ku ngufu umwana w’ umukobwa witwa Michelle Bega.
Sylvester Stallone aregwa kuba yarafashe ku ngufu umwaka w’ imyaka 16 y’ amavuko mu mwaka w’ I 1986 byumvikane ko hashize imyaka 31.
Abifashijwe n’ umwunganizi we mu by’ amategeko , Stallone uzwi ku izina rya Rambo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye utwatsi ibi bimuvugwaho avuga ko ari uburyo bwo kumutesha umutwe ndetse no kumwifuzamo amafaranga, nk’ uko tubikesha XINUA.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rambo yagize ati” Ndibuka ko uyu mukobwa yigeze kunyitendekaho avuga ko njyewe n’ umuntu wari ushinzwe kundinda twamufashe ku ngufu”.
Nyuma y’ imyaka igera kuri 31, kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017, nibwo uyu mugore ufite imyaka 49 y’ amavuko kuri ubu yongeye kuzura idosiye ku cyicaro cya polisi cy’ I Las Vegas.
Iki kirego n’ ubundi cyari cyaratanzwe cyashyiraga mu majwi Stallone na Michael de Luca wari ushinzwe kumurinda ko bafashe ku ngufu uyu mukobwa muri Hotel yitwaga Las Vegas Hilton kuri ubu yitwa Westgate Las Vegas Resort & Casino.
John Rambo yavutse mu 1947, yakinnye filime zizwi nka First blood I , Rocky 1,2,3,4 n’izindi nyinshi cyane kuko magingo aya abarirwa mu bakinnyi bafilime bakize ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *