Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard asanga kuba hari abantu batari bahugukira kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,biterwa n’uko hari abantu bakibana n’ibikomere by’amateka yaranze u Rwanda abandi bakaba bakiboshywe nayo.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2020, umunsi Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa kimara iminsi 100.Kuri iyi ncuro kwibuka bikaba birimo gukorerwa mu ngo bitewe no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Mu kiganiro na RBA,uyu munyapolitiki akaba n’umwanditsi yagarutse ku mbogamizi ituma hakiri icyuho ku bandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi,avuga ko biterwa n’uko hari abantu benshi bakiri imbohe z’amateka abandi bakiboshywe n’ibikomere byayo bigatuma batanitabira kwibuka bityo bigatuma kwandika ku mateka ya Jenoside bititabirwa cyane.
Ygize ati “Iyo twibuka,burya dukwiye no kugira ikindi twibuka ko abo twibukana batari bahari kirya gihe. Hari abatangiye kwibuka tumaze imyaka 10 twibuka, hari n’abatangiye kwibuka tumaze imyaka 15 twibuka kubera ko aribwo bari bakihagera ariko hari n’abakibohewe mu miryango yabo bakiboshywe n’ingengabitekerezo y’ivangura bataribuka.Abo ntibaratera intambwe ngo baze mu bandi,barutwa n’abamaze imyaka 10 bavutse. Urumva rero muri uru rugamba dufatanya kugirango tuzagere kuri iriya ntera yo gukora ubushakashatsi hari ibiba byabanje byo gukira ibikomere.”
Bamporiki Edouard yagiye yandika ndetse anakora ibihangano bitandukanye bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Imwe mu nyandiko ye iheruka ni igitabo yashyize hanze muri 2017 yise “Mitingi Genocidaire” gikubiyemo ubuhamya bw’abakokoze Jenoside banabyiyemerera, hakaba n’umuvugo we witwa “Iyo badasembwa” yasohoye.


