Vital Kamerhe ukuriye ibiro bya Perezida Tshisekedi yafunzwe

Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Vital Kamerhe mu ijoro ry’uyu wa 8 Mata 2020 yatawe muri yombi ahita ajyanwa muri Gereza nkuru ya Makala iherereye mu mugi wa Kinshasa. Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma yo kwitaba Umushinjacyaha Mukuru, Kisula Betika Yeye Adler, akurikiranweho icyaha cyo kunyereza amafaranga muri Gahunda […]

Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batanu

img-20200408-wa0051.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 8 Mata 2020 yatangaje ko hagaragaye abandi barwaye ba Coronavirus, muri rusange ababonetse 110. Aba barwanyi harimo: Bane batahuwe nyuma yo guhura n’abagaragayeho iki cyorezo. Umwe wakoreye ingendo mu bihugu bitandukanye. Abantu bakize muri aba bose ni 7, bakaba barasezerewe.

Umuhungu wa Museveni yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umuhungu we, yifatanyije na Perezida Kagame cyo kimwe n’Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku ncuro ya 26. Gen. Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko Perezida Kagame na se Museveni ari abavandimwe, bakaba badashobora […]

U Rwanda mu bihugu bya Afurika bisabwa gufungura abanyamakuru

Umuryango utegamiye kuri Leta wo kurengera abanyamakuru, the Committee to Protect Journalists (CPJ) urasaba ibihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika birimo n’u Rwanda, gufungura abanyamakuru bafunzwe ku bw’akazi bakora kubera icyorezo cya Coronavirus. Ubu busabe bushyigikwe n’indi miryango 80 ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa muntu, ubwo gutanga ibitekerezo n’ubw’ikiremwamuntu. Mu ibaruwa igaragara ku rubuga […]

Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt. Col. Innocent Munyengango avuga ko ari ubwa mbere umusirikare w’u Rwanda agiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha. RDF yatangaje ko abasirikare batanu bakekwaho guhohotera abaturage i Nyarutarama bazaburanishirizwa mu ruhame. Ni nyuma y’aho bamwe mu bagore bavuze ko abagabo babo bakubiswe ndetse bo bagafatwa ku ngufu. Lt Col Innocent Munyengango, yabwiye […]

Rwanda: Maafisa wa serikali watoa mshahara wa mwezi Aprili kwa ajili ya COVID-19

Maafisa wakuu katika serikali ya Rwanda wameamua kutoa mishahara yao ya mwezi Aprili kwa kuisaidia nchi kupambana na COVID-19. Tangazo kutoka Ofisini ya Waziri Mkuu imehakiksha taarifa hizo na kusema inawahusu mawaziri, mabunge, maseneta na wengine. Kwa sasa, watu 104 wenye ugonjwa wa COVID-19. Pamoja na hayo, wananchi wanaendelea kulazimishwa kukaa nyumbani kufika tarehe 19 […]

Ubukene muri Rayon Sports bwatumye ihagarika imishahara y’abakozi n’abakinnyi bose

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bumaze iminsi bufasha abakinnyi n’abandi bakozi b’iyi kipe, nyuma y’amezi abiri abakozi b’iyi kipe batazi uko imishahara isa. Iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko yahaye ubufasha abakozi bayo 49 barimo n’abakinnyi, mu rwego kubafasha kubaho muri ibi bihe. Rayon Sports yavuze ko bahawe amafaranga ari hagati […]

Minani Epimaque uherutse kwemezwa nk’umusimbura wa Depite Ngabitsinze yavuze ko atabyifuza

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Minani Epimaque wari wemejwe nk’umusimbura wa Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome tariki ya 31 Werurwe 2020 yanditse avuga ko atabyifuza ku mpamvu ze bwite. Iyi komisiyo yashingiye ku ibaruwa yandikiwe na Perezida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) yo ku wa 6 Mata 2020. Minani Epimaque yavuze ko atifuza kuba […]

Hon. Sebaba: Ese ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe?

Abakunzi ba karahanyuze ubu baraje bavuge ngo noneho Sebaba yigize umuhanzi kubera kubakumbuza uwahimbye ako bamwe muri mwe kandi benshi mutaherukaga kumva. None se si mu gihe kuko mbakuye mu bwigunge mwatewe n’iyi ntindi yaduteye tutazi iyo ivuye, ikaba ititiza Isi yose abakuru n’abato, abakomeye n’aboroheje twese tukaba twifashe ku itama twishwe n’agahinda kadushenguye umutima […]

Afurika yishoye mu rugamba rwo kweguza Dr. Tedros uyoboye WHO

m331yhyvdt2aouvgprxx.jpg

Umunya-Ethiopia uyoboye Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus ari ku gitutu gikomeye gishobora kumweguza bitewe n’uko ashinjwa kutuzuza inshingano ze neza muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, ari nako abayobozi bakomeye muri Afurika bahagurukiye kumushyigikira. Uyu muyobozi arashinjwa gufata ibyemezo ahawe amabwiriza na Repubulika y’Abaturage y’Ubushinwa, nko kuba yaratangaje […]

Kisoro: Abasirikare bambutsaga abarembetsi batawe muri yombi

Igisirikare cya Uganda kuri uyu wa 6 Mata 2020 cyataye muri yombi abasirikare babiri bambutsaga abacuruza magendu y’ikiyobyabwenge cya Kanyanga (abarembetsi) mu Karere ka Kisoro. Amakuru yamenyekanye ubwo aba basirikare bambutsaga abarembetsi b’Abakongomani bari bavanye ikiyobyabwenge cya Kanyanga muri Uganda, babanje kubaha ruswa y’amashilingi 3000 kuri buri jerekani. Abaturage babibwiye ba afande, maze itsinda riyobowe […]

COVID-19: Nyampinga w’Ubwongereza yashyize ikamba hasi ajya gufasha

20200407_194904.jpg

Nyampinga w’Ubwongereza mu 2019, Bhasha Mukherjee, yashyize ikamba rye hasi kugira ngo ajye kuba umuganga muto ufasha mu kuvura icyorezo cya Coronavirus. Bhasha yize ibyo kuvura indwara z’ubuhumekero mbere yo guhatanira kuba Nyampinga w’Ubwongereza. Nyuma yo kwegukana ikamba, yagiye akora ibikorwa byinshi by’ubugiraneza ahantu hatandukanye ku Isi. Mu byumweru bine bishize, ubwo yari mu Buhinde, […]

1959: Amataragiti abiba urwango ku Batutsi

Amataragiti (ibipapuro bidafite umukono) abiba urwango ku Batutsi yadutse muri Gicurasi 1959. Aya mataragiti bitazwi abayandikaga, yandikwaga n’abantu byagaragara ko bari mu Ishyaka rya APROSOMA (Association pour La Promotion de la Masse). Umwanditsi Antoine Mugesera mu gitabo cye IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBULIKA YA MBERE N’IYA KABIRI (2004), avuga ko umuporosoma icyo gihe byabaga bivuze “Umwanzi […]

WhatsApp yafungiye amayira abakwirakwiza ibihuha kuri Coronavirus

Ubutumwa buhererekanyijwe inshuro zitarenze eshanu ni uku bugaragara

Ikigo cy’itumanaho, WhatsApp Inc. kuri uyu wa 7 Mata 2020 cyashyizeho uburyo bwo kugabanya amakuru y’ibihuha ku ndwara y’icyorezo ya Coronavirus akwirakwizwa ku rubuga rwayo, bikaba byagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu. Iki kigo gishamikiye kuri Facebook kivuga ko muri iki gihe Coronavirus yugarije Isi, ubutumwa buhererakanwa (Forward Messages) bwabaye bwinshi kandi ugasanga bwiganjemo ibihuha. […]

Dukomeje kukuzirikana mu masengesho yacu- Kagame ahumuriza Boris Johnson urembye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yoherereje ubutumwa bw’ihumure Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, kuri ubu urembejwe n’icyorezo cya Virusi ya Corona. Ku wa 06 Mata ni bwo Boris Johnson yajyanwe mu bitaro, nyuma yo kugaragara ko yanduye Coronavirus. Amakuru yiriweho kuva mu ijoro ry’ejo bundi yavugaga ko yashyizwe mu cyumba cy’indembe, bituma abantu […]

COVID-19: Seven patients recover in Rwanda

Rwanda on Tuesday, April 7, confirmed the recovery of three more COVID-19 patients. The Ministry of Health also reported that there were no new cases recorded in the country out of the 806 samples that were tested. The development brings the total number of fully recovered patients to seven, as the number of confirmed positive […]

Umuhanzi Corneille yasabiye imbabazi amagambo ye yafashwe nk’apfobya Jenoside

Cornelius Nyungura, Umuririmbyi w’Umunyarwanda uzwi ku izina rya ‘Corneille’, yasabye imbabazi nyuma y’amagambo yanditse agafatwa nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku wa 07 Mata ubwo Abanyarwanda n’incuti zabo batangiraga icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni bwo Corneille yanditse kuri Twitter amagambo agira ati”The timing of all this is so surreal… #NeverAgain #RwandanGenocide” #genocideagainsttutsis […]

1972: Shyogwe na Byimana Abatutsi barakubiswe ngo baratoneshwa

Mu Mvururu zabaye mu 1972 kugeza mu 1973, Abatutsi bari mu bigo by’amashuri nk’ i Shyogwe, i Nyamasheke, i Save na Byimana bakubiswe n’abanyeshuri b’abahutu babashinjaga ko batoneshejwe. Umwanditsi Antoine Mugesera mu gitabo cye IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBULIKA YA MBERE N’IYA KABIRI (2004) avuga ko Abatutsi bakubiswe baziraga ko batonnye ku bayobozi b’ibigo by’amashuri bigamo. […]

Hon. Bamporiki yagaragaje impamvu abandika kuri Jenoside bakiri bake

Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard asanga kuba hari abantu batari bahugukira kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,biterwa n’uko hari abantu bakibana n’ibikomere by’amateka yaranze u Rwanda abandi bakaba bakiboshywe nayo. Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki […]

Minisitiri Shyaka yemeye ko hari aho gutanga imfashanyo igenewe abatishoboye byagenze nabi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko igikorwa cyo guha abatishoboye ibyo kurya mu gihe cyo kwirinda Coronavirus cyagenze neza, gusa yemera ko hari aho gutanga iriya mfashanyo byakozwe nabi. Ibi Minisitiri Shyaka yabitangaje ku wa 07 Mata, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ku wa 28 Werurwe ni bwo mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Kigali […]