Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bumaze iminsi bufasha abakinnyi n’abandi bakozi b’iyi kipe, nyuma y’amezi abiri abakozi b’iyi kipe batazi uko imishahara isa.
Iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko yahaye ubufasha abakozi bayo 49 barimo n’abakinnyi, mu rwego kubafasha kubaho muri ibi bihe.
Rayon Sports yavuze ko bahawe amafaranga ari hagati ya 100,000Rwf na 50,000Rwf bitewe n’ibibazo buri wese n’Umuryango we bafite.
Iyi kipe yavuze ko abafashijwe harimo n’abafana b’aba hooligan kuko na bo ngo bari babukeneye.
Ibi byatumye Bwiza ibaza perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, uko abakozi b’iyi kipe babayeho, mu gihe gahunda yo kuguma mu ngo, mu rwego rwo kwirinda Coronavirus yahagaritse ibikorwa byose by’imikino mu Rwanda.
Perezida Sadate yemeye ko muri Rayon Sports harimo ubukene, ku buryo abakinnyi b’iyi kipe bamaze amezi abiri badahembwa.
Ibi binashimangirwa na bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe basanga ibyo kubagabanyiriza imishahara bitakunda, ngo kuko n’ubundi mu Rwanda batahembaga.
Rayon Sports iri mu makipe akwiye gutaka inzara?
Abenshi mu bakurikirana ibya ruhago mu Rwanda, bemeza ko Rayon Sports itagakwiye kuba mu makipe ataka inzara, ahanini bitewe n’umutungo w’abafana ifite.
Abakunzi b’iyi kipe bakunze kumvikana bayita”Kimaranzara”, ibituma abenshi mu bafite impano ya ruhago barota kuzambara umwambaro w’ubururu n’umweru byibura umunsi umwe.
Perezida Sadate yavuze impamvu Rayon Sports yugarijwe n’ubukene
Ubwo yaganiraga na Bwiza kuri uyu wa gatatu, Perezida Sadate yavuze impamvu Rayon Sports yakabaye imara inzara abayihebeye yugarijwe n’ikibazo cy’amikoro.
Ni impamvu zose zifite aho zihuriye n’icyorezo cya Virusi ya Corona bidashidikanwaho ko cyashegeshe ubukungu bw’ibigo byinshi ku isi.
Yavuze ko impamvu Rayon Sports yahagaritse imishahara y’abakinnyi bayo ari uko aho yakuraga amikoro hose hahagaze.
Yagize ati”Ntabwo twayihagaritse tubishaka kuko Rayon Sports aho ikura ibiyitunga hose harahagaze.”
Perezida Sadate yavuze ko abakinnyi ba Rayon Sports batigeze bahabwa imishahara y’ukwezi kwa Gashyantare na Werurwe, kuko nta ho yari kuva.
Mu busanzwe nk’uko Sadate yabisobanuye, Rayon Sports ikura amikoro ahantu hatatu hatandukanye, harimo amafaranga ikura ku bibuga, ayo ivana mu baterankunga ndetse n’ayo ikura mu bakunzi bayo.
Inzira Rayon Sports yinjirizagamo amafaranga zose zirafunze
Yavuze ko izi nzira zose Rayon Sports yinjirizagamo amafaranga zifunze kubera Coronavirus.
Yabisobanuye agira ati”Rayon Sports ikura ku kibuga, igakura mu bakunzi bayo, igakura mu bafatanyabikorwa. Ubu aka kanya ntiwabwira umufatanyabikorwa ngo umubwire uti mpa amafaranga, na we arakubwira ati ndashonje.”
Aba-Rayon barasabwa kugoboka ikipe yabo
Munyakazi yavuze ko amafaranga bagobokesheje abakinnyi ari ayo abakunzi ba Rayon Sports bitanze banyuze kuri kode *610#, aboneraho gusaba abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuyifasha, n’ubwo na we azi neza ko ubuzima bugoranye muri ibi bihe.

20 Responses
Ubukene muri Rayon Sports bwatumye ihagarika imishahara y’abakozi n’abakinnyi bose
Bavandimwe buriya ntabwo ari ikibazo cy’ubushake ahubwo ni ingaruka za covid 19 kuko n’abafana benshi bĂ merewe nabi bakeneye ubafasha

Nonese ko champion yahagaze muri werurwe imishahara ya gashyantare yo yabuze ite?

Hhhhhhhhh, noneho iragaragaye,nonese ubwo amakipe nka Gicumbi nizumvako Gasenyi yahagaritse imishahar zo zirakora iki? Kuva mur Gashyantare kweri! Ubwo x abakinnyi babagaho gute?nibihangane ahubwo badabe nokuri Kawunga let’iriguh

Nukuvuga ko abafana bikozemo bafasha ikipe abayobozi namwe nimwigaragaze mukore igikorwa muhembe ukwezi kumwe ese yamasezerana ya eatel ntacyavuyemo ngo rayon irwaneho abakozi bayo aha rero nanjye nemeye ibyabantu bajya bavuga ngo ikipe ziba zikwiye kuyoborwa n abakire mugihe cy amage akikoramo akayigoboka

Ygo nibyo birumvikana,,ariko wakinyamakuru we ubu Rayon sport niyo equip yonyine itarahemba abakozi bayo gsa, 2 kubera iki mutahembye mwe ukwezi kwa 2,abakozi, 3 abo bakozi nano ubu muribibihe ntibirengagize bazi neza ko bahembwa muyo binjije so,,kimwe nabandi abanyarwanda nisi muri rusange ntibirengagize cg ngo bavuge nabi bazi uko ikibazo giteye, kdi babikorane urukundo.

nicyakibazo cyagasenyi ihorana hhhhhhh ubuse abafana kobari kwicira isazi mujisho ifashanyo barayikurahe

Nanjye icyo mbona abafana garicyo bakoze bitanga nabayobozi nibishakemo ukwezi kwa Gashyantare nneho nabakinnyi nano si abana ikibazo gihari kiragaragara gsa bajye biga kuzigama

Kuba Rayon yahagaritse imishahara birumvikana pe. Ariko ikitum ikana nuko champion yahagaze mukwa 3 itahagaze mu kwa Kabiri ibi bivugako ubukene nkibisanzwe ahubwo bwongereye umurego kubera covid 19. Ntagire Rayon izatera imbere igihe buriwese uyiyoboye ashiraho ibye asenya ibyuwamubanzirije. Nibashireho umurongo umwe buriwese aze yuzuza ibiriho yenda agire icyo yongeraho ariko adasenye.
Gasenyi ryose covid 19 igusigire isomo

Rayon kuba iri mu bibazo muri ibi bihe ntawayiveba pe!
Naza Fc Barcelona n’izindi zikomeye z’ibihangange zatangiye kugabanya imishahara ,izindi zirukana abatoza
Rayon Sport Rero Ntabwo ikoresha amafaranga ya Leta nkizindi nyinshi.Ibi bivuze ko ntawakayisetse.Kuko abakunzi bayo ntibari gukora,abikoreraga byarahagaze,abakoreshwaga Abenshi ntibahembwe
Naziriya zifata kuya Leta zirarye ziri menge kuko muminsi iza nazo zishobora kugirwaho n’izi ngaruka za Covd19