Umuryango utegamiye kuri Leta wo kurengera abanyamakuru, the Committee to Protect Journalists (CPJ) urasaba ibihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika birimo n’u Rwanda, gufungura abanyamakuru bafunzwe ku bw’akazi bakora kubera icyorezo cya Coronavirus.
Ubu busabe bushyigikwe n’indi miryango 80 ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa muntu, ubwo gutanga ibitekerezo n’ubw’ikiremwamuntu.
Mu ibaruwa igaragara ku rubuga rwa CPJ, uyu muryango usaba abakuru b’ibihugu ko ” Abanyamakuru bafungiwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika barekurwa kuko ari ikibazo gihangayikishije ubuzima rusange.”
Muri iyi baruwa CPJ igira iti ” Turabasaba ko mwarekura buri munyamakuru mu bihugu byanyu kandi mukarinda itangazamakuru ryigenga ndetse n’ikwirakwira ry’amakuru muri ibi bihe bikomeye. Itangazamakuru ntirikwiriye kuba umwuga wikoreye igihano cy’urupfu.”
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na na CPJ kuwa 1 Ukuboza 2019, bwagaragaje ko muri rusange abanyamakuru 73 ku mugabane wa Afurika bari muri gereza.
Muri abo: 26 ni bafungiwe mu Misiri, 16 muri Eritrea, 7 muri Cameroon, bane mu Rwanda, bane mu Burundi, bane muri Maroc, batatu muri Algeria, umwe muri bihugu birimo: Benin, Nigeria , Chad , Tanzania , Ethiopia , Somalia , Comoros , Democratic Republic of the Congo na Sudani y’amajyepfo.
Bwiza.com yavuganye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Gonzaga Muganwa kuri iki kibazo avuga ko na we agishyigikiye gusa ngo urwego ahagarariye ntiruri mu zashyize umukono kuri ubu busabe.
Muganwa ati ” Ubusabe natwe twabubonye. Ni byiza ko hari icyo gitekerezo cyo gusaba ko abanyamakuru bafungurwa mu bihugu bitandukanye, ntabwo ari u Rwanda gusa. Dutegereje ko niba bwageze ku mukuru w’igihugu n’icyo bazabikoraho. Ariko urebye neza hasi ntabwo twasinye uru rwandiko nk’uko indi miryango muri Afurika yabusinye.”
Muganwa yasobanuye impamvu ARJ itasinye kuri ubu busabe, ati ” Impamvu ni uko hari ubundi buryo dusanzwe dukoramo mu gukurikirana ibibazo by’abanyamakuru bafunzwe. Ubusabe bwo turabushyigikiye. Urumva bibaye ngombwa abanyamakuru bafunzwe muri Afurika yose ko bafungurwa ni ikintu cyiza.”
Uyu muyobozi avuga ko hari aho batemeranya na CPJ. Ati ” Ku byo abanyamakuru bafunzwe bazira. Hari abanyamakuru batatu ba Iwacu TV n’uwakane, Phocas Ndayizera. Urubanza rwe nta na hamwe bigaragara ko bifitanye isano n’itangazamakuru. Icyo ntitucyumvikana na CPJ n’ubwo bo bavuga ko azira itangazamakuru. Twe nta kimenyetso twebwe dufite.”
Muganwa avuga ko hari n’abandi bafunzwe baryozwa ibindi byaha bidafitanye isano n’akazi bakora. Avuga ko ” Habaho kubarekura mu gihe haba nta byaha biremereye bakoze.”
Yabwiye Bwiza.com ko n’ubwo ARJ itasinye kuri ubu busabe, nayo ishyigikiye igitekerezo cy’abandi banyamakuru ku Isi.
Inzego zishinzwe kureberera itangazamakuru mu Rwanda zivuga ko hari aho ryavuye kuva mu 1994 ubu rikaba hari aho rigeze.
Imiryango Mpuzamahanga irimo iy’uburenganzira bwa muntu itunga agatoki u Rwanda ko rwashyize mu kwaha itangazamakuru, u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.
Iimibare itangwa na CPJ, yerekana ko kuva mu 1992 abanyamakuru 17 bo mu Rwanda bishwe, bane bafunzwe naho 2 bakaba baraburiwe irengero.

8 Responses
U Rwanda mu bihugu bya Afurika bisabwa gufungura abanyamakuru
Ariko jye hari ikintu ntajya niyumvisha! Ese abanyamakuru bose n’abatagatifu ku buryo nta byaha bakora? Niba babikora se bajye babarebera? Umuntu n’umuntu! Ubwo se ba Kantano ntibiyitaga abanyamakuru? Ngaho namwe mutekereze umurage yasize! Ahubwo nugushishoza tugakumira hakiri kare hatazavuka abandi ba Kantano!!

Bazabarekure, abenshi usanga barengana, sinzi igihe akarengane kazarangirira kuri iyi Si.