Umuhungu wa Museveni yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26

Sangiza iyi nkuru

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umuhungu we, yifatanyije na Perezida Kagame cyo kimwe n’Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku ncuro ya 26.

Gen. Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko Perezida Kagame na se Museveni ari abavandimwe, bakaba badashobora kurwana kabone n’aho barakaranya, aboneraho kwifuriza Kagame ibihe byiza byo kwibuka.

Gen. Muhoozi yagize ati” Abavandimwe n’abaharaniye impinduramatwara bashobora gutongana ariko ntibashobora kurwana. Twavuye kure cyane. Nifurije Nyakubahwa Jenerali Kagame n’Abanyarwanda umuhango wiyubashye wo kwibuka.”

Ubu butumwa bwari buherekeje amafoto ya Perezida Kagame ari kumwe na Museveni mu bihe bitandukanye.

Gen. Muhoozi yatangaje ibi, nyuma y’igihe gishize u Rwanda na Uganda badacana uwaka kubera ibibazo bitandukanye ibihugu byombi bifitanye.

U Rwanda rwumvikana rushyira mu majwi Uganda ruyishinja gufasha imitwe igambiriye kuruhungabanyiriza umutekano, ndetse no gushimuta abaturage barwo bikozwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa kiriya gihugu (CMI).

Uganda yo ishinja u Rwanda gufunga imipaka rugamije gukumira ubucuruzi bwayo, ndetse no gukora ubukangurambaga bugamije kuyisebya yo n’abategetsi bayo.

Gen.Muhoozi amaze igihe yotswa igitutu n’abadashyigikiye ubutegetsi bwa Uganda kubera ubutumwa bushimagiza ubutegetsi bwa se amaze igihe anyuza kuri Twitter, gusa ubufata mu mugongo Abanyarwanda bwatumye ashimwa n’abatari bake.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Umuhungu wa Museveni yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26
    Ariko ibyo Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba avuga nibyo 100%.Kutumvikana ntibisobanura kurwana.Intambara irasenya ntiyubaka.Museveni na Kagame ni abakristu.Yesu ubwe yavuze ko tugomba gukunda abanzi bacu kandi atubuza kurwana.Iyo weretse urukundo umwanzi wawe,bigeraho mugakundana.Ariko iyo ufashe intwaro ukamutera mukarwana,mwese mubihomberamo.Urugero,reba Amerika yateye Irak na Afghanistan.Yatakaje abasirikare ibihumbi,ikoresha billions z’amadolari.
    Imana isaba abakristu nyakuri kwirinda kurwana.Ndetse ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso nkuko Zaburi 5:6 havuga.Bisobanura ko batazaba mu bwami bwayo.

    1. Umuhungu wa Museveni yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26
      Burya umugabo arigira yakwibura agapfa, harigihe umuntu akunyeganyeza kugirango arebe niba ushikamye yasanga ujenjetse aka kogeraho uburimiro, yasanga ushikamye akakugaragarizako ari inshuti yawe. Nubwo mu kinyarwanda bavuga ngo nta mugabumwe, buryo kugirango hagire ukwemererako mugira icyo mufatanya, nuko yabona haricyo ufite . Isi ni mpa nguhe!!!

    2. Umuhungu wa Museveni yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26

  3. Umuhungu wa Museveni yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26
    Rusizi,kuwa 09/04/2020 Buriya abana Bose bavuka ari beza bakangizwa n’isi. Ndizera ko abana b’abayobozi bacu ari beza kandi bazabikora.

  4. Umuhungu wa Museveni yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26
    Rusizi,kuwa 09/04/2020 Buriya abana Bose bavuka ari beza bakangizwa n’isi. Ndizera ko abana b’abayobozi bacu ari beza kandi bazabikora.

  5. Umuhungu wa Museveni yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26
    nibyo pe ntampamvu yo gutongana afande Muhozi Kayinerugaba ukomereze aho kuko ibyo nka banyarwanda biduha ikizere ku mu bano hagati y’U Rwanda na Uganda.

  6. Umuhungu wa Museveni yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda #Kwibuka26
    nibyo pe ntampamvu yo gutongana afande Muhozi Kayinerugaba ukomereze aho kuko ibyo nka banyarwanda biduha ikizere ku mu bano hagati y’U Rwanda na Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *