Mu Mvururu zabaye mu 1972 kugeza mu 1973, Abatutsi bari mu bigo by’amashuri nk’ i Shyogwe, i Nyamasheke, i Save na Byimana bakubiswe n’abanyeshuri b’abahutu babashinjaga ko batoneshejwe.
Umwanditsi Antoine Mugesera mu gitabo cye IMIBEREHO Y’ABATUTSI KURI REPUBULIKA YA MBERE N’IYA KABIRI (2004) avuga ko Abatutsi bakubiswe baziraga ko batonnye ku bayobozi b’ibigo by’amashuri bigamo.
Shyogwe i Gitarama (Muhanga) mu kwezi kwa Gicurasi nk’uko iki gitabo kibivuga, Diregiteri witwaga E. Sisley, abarimu na pasiteri Cyinyanza ntibishimiwe n’abanyeshuri b’Abahutu bavugaga ko batonesha bagenzi babo b’Abatutsi.
Icyo gihe, abanyeshuri b’Abatutsi barakubiswe mu kwezi kwa Mata na Gicurasi mu 1972. Ibi byabaviriyemo guhitamo gutaha bareka ishuri. Mu Byimana kuwa 15 Ukuboza 1972, abanyeshuri bo mu Byimana bigaga mu ishuri ry’abarimu nabo barigaragambije. Aba banze Diregiteri Alvarus n’abarimu bose bahereye ku Batutsi ndetse bangiza n’imitungo y’abaturage.
Save mu Kuboza 1972 , abanyeshuri b’Abahutu barigaragambije bakomeretsa Diregiteri wabo witwaga Frere Richard. Bakomerekeje umuyobozi wabo Nsengimana Evase n’ubwo yari umuhutu kuko ngo yari adashyigikiye ko bakubita bagenzi babo b’Abatutsi
Si muri ayo mashuri gusa arondorwa muri iki gitabo gusa yabayemo gukubita Abatutsi. Byarabaye i Nyamasheke mu Gushyingo 1972 ku ishuri ryitwa St Cyprien. Abanyeshuri ngo bakoze igisa n’imigumuko bavuga ko batishimiye ubuyobozi burimo Abatutsi. Iri shuri ryarafunze kubera ako kaduruvayo.
Mu banyeshuri b’Abatutsi bikomwe harimo: Barore Bernabe, Nogeyabahizi Jean Nepo, Kayiranga Prudence, Polisi Athanase n’abandi benshi Antoine Mugesera agarukaho muri iki gitabo.
Amazina y’aba bose yasohotse kuri taragiti yo kuwa 12 Ukuboza 1972 yari ifite umutwe ugira uti ” Abahutu baracyarengana i Nyamsheke.”
Ibi byose bigaragaza umuco wo kudahana wari umaze kwimakazwa mu migiririre y’abantu. Abanyeshuri bagakora amakosa ariko ntibahanwe n’ubutegetsi. Umuco wo kudahana nawo kuri ubu ufatwa nk’uwagize uruhare mu gutuma no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


