Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Minani Epimaque wari wemejwe nk’umusimbura wa Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome tariki ya 31 Werurwe 2020 yanditse avuga ko atabyifuza ku mpamvu ze bwite.
Iyi komisiyo yashingiye ku ibaruwa yandikiwe na Perezida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) yo ku wa 6 Mata 2020. Minani Epimaque yavuze ko atifuza kuba ari we musimbura wa Depite Ngabitsinze nk’uko yabyanditse mu ibaruwa yo ku wa 6 Mata.
Ku bw’iyi mpamvu, umusimbura wa Ngabitsinze ni Bizimana Minani Deogratias, aho kuba Minani Epimaque.
Ngabitsinze Jean Chrysostome yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) mu mpinduka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakoze muri Guverinoma tariki ya 9 Werurwe 2020.



2 Responses
Minani Epimaque uherutse kwemezwa nk’umusimbura wa Depite Ngabitsinze yavuze ko atabyifuza
Uri umuntu w’umugabo kuko wanze gutanga icyo udafite
Minani Epimaque uherutse kwemezwa nk’umusimbura wa Depite Ngabitsinze yavuze ko atabyifuza
Uri umuntu w’umugabo kuko wanze gutanga icyo udafite