Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt. Col. Innocent Munyengango avuga ko ari ubwa mbere umusirikare w’u Rwanda agiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha.

RDF yatangaje ko abasirikare batanu bakekwaho guhohotera abaturage i Nyarutarama bazaburanishirizwa mu ruhame. Ni nyuma y’aho bamwe mu bagore bavuze ko abagabo babo bakubiswe ndetse bo bagafatwa ku ngufu.

Lt Col Innocent Munyengango, yabwiye The Eastafrican ko ” Urukiko rwa gisirikare rugiye kuburanishiriza abasirikare ahabereye icyaha. Ubutabera buzakora kazi kabwo”

Kuri ubu iperereza riracyakomeje ku byaha aba basirikare bashinjwa mu gihe hataramenyekana igihe aba basirikare bazaburanishirizwa.

Umuhezo uveho bijye mu ruhame

U Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko, gushyira urubanza rw’aba basirikare byafatwa nko gushaka kwereka abaturage ko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Ubusanzwe imanza z’abasirikare zitandukanye zagiye ziba mu muhezo bitewe ahanini n’ibiba biri bizivugirwemo nk’amabanga y’umutekano w’igihugu.

Kuba uru rubanza ruzabera mu ruhame ni ukwereka abaturage ko RDF idashyigikiye abayo bakekwaho ibyaha ibyo ari byose ariko by’umwihariko ikigayitse cyo gufata ku ngufu umugore mu Rwanda.

Ikindi ni ukwitandukanya n’abakekwaho ibi byaha, ko bakurikiranwe nk’uko n’undi wese akurikiranwa igihe akoze icyaha, yatitawe ku cyo ari cyo cyose.

Ubusanzwe abaturage (abasivili) bamwe bazwiho kuvuga ko abasirikare iyo bakoze ibyaha bafatwa, bakagezwa mu nkiko bya nyirarureshwa, ko ariko bahita bajyanwa (Deployment) ahandi kure y’aho bakoreye ibyaha. Gushyira urubanza mu ruhame bizatuma hamenyekana ku mugaragaro uko urubanza rutangiye, imigendekere ndetse n’imyanzuro yarwo ku bavuga ko bahohotewe.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango
    Ariko mu Mvugo zabariya baturage harimo n’ibikabyo,rwose hazabeho iperereza ryimbitse,kdi nibigaragara ko bashyizemo ibikabyo nabo bazabihanirwe.

    1. Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango
      Hazakorwe iperereza lisesuye tubaziho,nibaramuka libafashe bazahanwe,niba babeshyerwa muzahane abababeshyera nkuko bikwiye

    2. Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango
      Hazakorwe iperereza lisesuye tubaziho,nibaramuka libafashe bazahanwe,niba babeshyerwa muzahane abababeshyera nkuko bikwiye

    3. Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango
      Rwose hazaho gukurikirana neza kuko mungabo za RDF.naho byabaye nikirazira. ariyo mamvu.hacyenewe.ubushishozi bakarenganurwa

    4. Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango
      Rwose hazaho gukurikirana neza kuko mungabo za RDF.naho byabaye nikirazira. ariyo mamvu.hacyenewe.ubushishozi bakarenganurwa

  2. Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango
    Ariko mu Mvugo zabariya baturage harimo n’ibikabyo,rwose hazabeho iperereza ryimbitse,kdi nibigaragara ko bashyizemo ibikabyo nabo bazabihanirwe.

  3. Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango
    Umunyabyaha agomba guhanwa ariko nkurikije ibyo numvise mumajwi abaturage bavugaga hashobora kubaho no gukabya inkuru.Bizasuzumanwe ubushishozi

  4. Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango
    Umunyabyaha agomba guhanwa ariko nkurikije ibyo numvise mumajwi abaturage bavugaga hashobora kubaho no gukabya inkuru.Bizasuzumanwe ubushishozi

  5. Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango
    Nibigaragarako babikoze rwose bazabihanirwe kuko nibo bashizwe gufata iyambere mu kubungabira abaturage umutekano none nibo bawuhungabanya! (Birababaje).

  6. Abasirikare bakoze ibyaha bikomeye bagiye kuburanishirizwa ahabereye icyaha- Lt. Col. Munyengango
    Nibigaragarako babikoze rwose bazabihanirwe kuko nibo bashizwe gufata iyambere mu kubungabira abaturage umutekano none nibo bawuhungabanya! (Birababaje).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *