Dukomeje kukuzirikana mu masengesho yacu- Kagame ahumuriza Boris Johnson urembye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yoherereje ubutumwa bw’ihumure Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, kuri ubu urembejwe n’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Ku wa 06 Mata ni bwo Boris Johnson yajyanwe mu bitaro, nyuma yo kugaragara ko yanduye Coronavirus.

Amakuru yiriweho kuva mu ijoro ry’ejo bundi yavugaga ko yashyizwe mu cyumba cy’indembe, bituma abantu batandukanye hirya no hino bamwoherereza ubutumwa bumuhumuriza we n’umuryango we, ari na ko banwifuriza gukira vuba.

Perezida Kagame ari muri benshi bahumurije Minisitiri Boris Johnson.

Kagame yifashishije Twitter ye yagize ati” Nshuti Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, kimwe no mu ntangiriro, dukomeje kuzirikana mu masengesho yacu wowe, abo ukunda n’igihugu cyawe mu gihe tukwifuriza gukira vuba kandi neza muri uru rugamba rwa COVID-19 Isi yose irwana.”

Tariki 27 Werurwe 2020 nibwo byatangajwe bwa mbere ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yafashwe ibizanini abaganga bagasanga yaranduye Coronavirus.

Icyo gihe Minisitiri Johnson w’imyaka 55 y’amavuko yavuze ko yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’icyo cyorezo mu masaha 24 yari ashize, birimo inkorora n’umuriro mwinshi ari na bwo yahise yishyira mu kato.

Mu gihe uyu mutegetsi arembye, Abongereza bakomeje kwibaza uwayobora igihugu cyabo mu gihe yaba adakize vuba, dore ko ari we mukuru wa Guverinoma y’Ubwongereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *