Hon. Fabien Banciryanino wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Burundi, yarekuwe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’umwaka yari amaze afunzwe.
Ku itariki ya 08 Ukwakira 2020 ni bwo uyu mugabo yari yatawe muri yombi, mbere yo kujya gufungirwa muri gereza ya Mpimba.
Uyu mushingamategeko yashinjwaga ibyaha bitatu birimo kwigomeka, gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, no kuvuga amagambo mabi cyane ahungabanya undi muntu.
Ni ibyaha yashinjwe nyuma y’uko ubwo yari akiri umudepite yari yarakunze kumvikana avuga ko abategetsi bishe abantu mu gihe cy’ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Perezida Nkurunziza ubwo yatangazaga ko atazongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi, inteko ishinga amategeko ya kiriya gihugu yemeje umushinga w’itegeko rimugira Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu.
Hon. Banciryanino ari mu babirwanyije yivuye inyuma, avuga ko aho kugira ngo Nkurunziza ahabwe icyo cyubahiro “akwiye gushyikirizwa ubutabera” kugira ngo asobanure amabi yakozwe mu gihe cy’ubutegetsi bwe.
Akiri umudepite kandi yanditse amabaruwa menshi amenyesha Leta y’u Burundi urutonde rw’abantu bafunzwe ndetse n’abishwe, agasaba ko hakorwa amaperereza adafite aho abogamiye.
Ni ibyaha atashoboraga gukurikiranwaho akiri umudepite, biba ngombwa ko hategerezwa ko manda y’abagize inteko irangira.
Ku ya 19 Werurwe uyu mwaka Fabien Banciryanino yari yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Ntahangwa, atangira kuburanishwa ku byaha ashinjwa.
Ku wa 07 Gicurasi ni bwo Urukiko rwamukatiye umwaka umwe w’igifungo, runamuca ihazabu y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’Amarundi.


