Hon. Mbidde arashinja igihugu cye kuba inyuma y’umwuka mubi hagati yacyo n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Dennis Mukasa Mbidde, Umudepite uhagarariye Uganda mu Nteko shinga Amategeko ya EAC (EALA) arashinja igihugu cye kuba ari cyo nyirabayazana y’umwuka mubi uri hagati yacyo n’u Rwanda muri iki gihe.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times ku murongo wa telephone, yavuze ko kuba Uganda ntacyo ivuga ku birego ikomeje gushinjwa n’u Rwanda birushaho gukomeza ikibazo aho kugikemura.

Mu bibazo u Rwanda rwamenyesheje Uganda, haba mu nyandiko no mu nama bagiranye, harimo kuba iki gihugu gikomeje gucumbikira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafite umugambi wo kuruhungabanya.

Uganda kandi yashinjwe gutoteza, gushimuta, no gukorera iyicarubozo inzirakarengane z’Abanyarwanda no kubangamira ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu gufatira imizigo y’u Rwanda inyura ku butaka bwayo nta bisobanuro.

Ibi bibazo byose ngo byamenyeshejwe abayobozi bakuru ba Uganda, barimo na Perezida Museveni, ariko nta cyakozwe.

Hon. Mbidde akavuga ko ikintu kimurakaza ari uko Uganda ifata iki kibazo nk’icyoroshye ahubwo ikifashisha itangazamakuru mu gufata ibyo u Rwanda ruvuga nk’ibikwiye gusekwa ahubwo ikirekana ko ikibazo cy’umupaka ari yo nkomoko y’ikibazo.

Kuri iki kibazo cy’umupaka Mbidde yagize ati: “ Ntaho gihuriye n’ibisobanuro bikeya bya Kampala ku mibanire y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Ntaho gihuriye n’ubukungu .”

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza impungenge ku Banyarwanda bakomeje gufungirwa ahantu hatazwi muri gereza zo muri Uganda ariko ntihagira igikorwa.

Perezida Paul Kagame yanabonanye na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museeni inshuro zigera kuri eshatu kuri iki kibazo ariko nta mpinduka.

Kuba Uganda itaranabashije gusubiza, Mbidde avuga ko ntacyo bifasha mu gukemura ibibazo. Ati: “ Ibi ni ibintu dukwiye kurwanya .”

Uyu munyapoliti w’Umugande yakomeje avuga ko ateganya kugeza iki kibazo ku bagize EALA ngo bakigeho. Yavuze ko azasaba gushyirwaho komite idasanzwe izakora iperereza kuri iki kibazo igatanga umurongo cyakemurwamo.

Ati: “ Mu gihe ku mpamvu runaka nahagarikwa gutambutsa iki gitekerezo nzegura .”

Mbidde yongeyeho ko gukomeza kwifatanya n’abarwanya u Rwanda bafite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo kwa Uganda ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere.

Mbidde kandi yavuze ko ateganya no kwandikira ibaruwa Perezida Museveni amwaka uruhushya rwo gusura abo bavandimwe b’Abanya East Africa bafungiwe muri gereza zo muri Uganda.

U Rwanda rukaba ruvuga ko Abanyarwanda benshi bafungiwe muri gereza zo muri Uganda no mu bindi bigo bifungirwamo bitazwi, mu gihe abandi basubizwa iwabo ku ngufu.

Bamwe muri aba bagiye batabwa muri yombi bakarekurwa bagiye bavuga ibibazo bahuriye nabyo mu maboko y’abashinzwe ubutasi n’umutekano ba Uganda bashinjwa gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *