| 5. Kuki virus HPV iteye akaga ? — Ubwirinzi kamere bufasha gukumira iyi ndwara ku kigero cya 80 % cyane cyane abagore bakiri bato. — Gusa uwanduye biragoye kumwizeza gukira iyi ndwara cyangwa ngo izakira ryari kubera ubukana bwayo. — Ariko nanone ntabwo waca intege umurwayi ko atazakira. Icyizere ni uko uwanduye iyo akurikiranye neza akivuza agakurikiza inama za muganga arakira neza. Hagati ya 90 na 98% by’abagore bayanduye barakira iyo bivuje neza n’iyo baba barafashwe n’uburwayi bugahera imbere mu nda. |
| 6.Wakwirinda ute kwandura cyangwa kwanduza HPV? -Kwifata no kudaca inyuma uwo mwashakanye ni rwo rukingo rw’ibanze rw’iyi ndwara. Ni na yo ntwaro y’ibanze n’ubwo haboneka urukingo. — Abakora imirimo yo kwicuruza (indaya n’abapfubuzi ) abenshi muri bo baba bagendana ubu burwayi batabizi rero icyiza ni uguca ukubiri n’iyo myitwarire. — Udukingirizo twaba utw’abagore cyangwa utw’abagabo ntabwo turinda iyi ndwara na busa kuko tutabuza imibiri kwikubanaho. Iyo bigeze ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina muri Afrika ho bishinga umugani kuko abenshi bajya bashyiramo uburyo bwa gakondo nko kunyaza no gukora agacabari. Ibi bikaba bituma amavangingo ataruka ubwo rero abaye arimo utwo dukoko kwanduza byaba byososhye. |
| 7. HPV ishobora kuba intangiriro ya Kanseri y’inkondo y’umura ku bagore ? -N’ubwo bitari ku bagore bose ariko bibaho. Muri make kwipimisha kenshi nibyo bigabanya ibyago byo kuba HPV yavamo Cancer y’inkondo y’umura. |
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com



