Umuryango Uhuranira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch) urasaba Leta y’u Rwanda kugaragaza ukuri mu gihe hashize ukwezi, umuryango n’ inshuti z’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’ U Rwanda, Boniface Twagirimana aburiwe irengero.
Twagirimana Boniface yatawe muri yombi ku wa 6 Nzeri 2017, hamwe na bagenzi be bagiye bafatwa mu minsi yakurikiye ifatwa rye, nk’ uko Human Rights Watch yagiye ibivuga.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Twagirimana yaje guhamwa n’ ibyaha birimo guhungabana umutekano w’ igihugu, kurema umutwe witwara gisirikare urwanya Leta ndetse no kwibasira Perezida wa Repubulika.
Kuwa 3 Ukwakira 2018, Twagirimana yakuwe muri Gereza ya Mageragere i Kigali yimurirwa muri Gereza ya Mpanga mu Majyepfo y’ u Rwanda.
Byaje kuvugwa ko Twagirimana yaburiwe irengero, Leta y’ u Rwanda itangaza ku mugaragaro ko uyu mugabo yatorotse gereza ya Mpanga.
Umuryango we wabigizeho impungenge kuko wari ufite icyizere ko ubutabera bwagombaga kumurekura [Twagirimana], ukaba wibaza impamvu umuntu wari ufite amahirwe yo kurekurwa yatoraka, nk’ uko umwe mu bagize umuryango wa Twagirimana yabitangarije Human Rights Watch.
Mu nyandiko Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburengenzira bwa muntu ,Human Rights Watch washyize ahagaragara ku wa 8 Ugushyingo 2018, yasabye ko ukuri ku ibura rya Boniface Twagirimana kwashyirwa ahagaragara biciye mu iperereza ryakozwe, bitewe n’ urwego u Rwanda ruriho muri ibi bihe mu ruhando mpuzamahanga.
Iyi nyandiko yashimangiye ku ruhare rwakagombye kugirwa na Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) ndetse na Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora OIF, mu kubahiriza amahame ya Demokrasi cyane cyane no mu bihugu bihana imbibi n’ u Rwanda.
Twagirimana w’ imyaka 43 y’ amavuko ufite umugore n’abana babiri, yari Perezida wungirije w’ ishyaka ritemewe mu Rwanda, FDU-Inkingi rya Victoire Ingabire Umuhoza.


