Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (HRW) utangaza ko imfu z’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ziteye ukwikanga ugereranyije n’isura rufite ku ruhando mpuzamahanga ku kugendera ku mategeko.
Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge avuga ko ubusanzwe u Rwanda rufite isura nziza mu mahanga ku kubaha uburennganzira bwa muntu ariko ko bigaragara ko muri iki gihugu hari ukwibasira no guhotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ati “ Kubona iki kinyuranyo biteye ukwikanga.”
Umuyobozi wa Amnesty International mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo, Joan Nanyuki avuga ko u Rwanda rukwiye gushyira imbaraga mu gukora iperereza ku bantu baba bihishe inyuma y’ubwicanyi bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Avuga Ku rupfu rw’umuhuzabikorwa w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, Sylidio Dusabumuremyi rwabaye mu ntangiro z’icyumweru, Nanyuki yagize ati “ Urupfu rwa Sylidio Dusabumuremyi ruteye impungenge.”
Nanyuki yasabye u Rwanda gukora iperereza ryimbitse kandi ryigenga ku rupfu rwa Dusabumuremyi ndetse no ku mfu zabayeho ku bandi bari muri opozisiyo.
HRW ivuga ko Umuryango w’Abibumbye ugomba gusaba u Rwanda ibisobanuro binyuze mu mucyo ku iyicwa n’ifungwa ry’abatavuga rumwe narwo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Mu maraporo menshi ya HRW u Rwanda rwakunze gutungwa agatoki inshuro nyinshi ko ruhutaza abatavuga rumwe narwo. Ibi birego rwabiteye utwatsi ahubwo ruvuga ko ruhagaritse gukorana n’uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu. U Rwanda rwavuze ko raporo z’uyu muryango ziba zibogamye.
CJA News


