Hussein Radjabu na FOREBU biyemeje kwirukana Perezida Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ ibazo by’ ingutu bya politiki bikomeje kuroha u Burundi mu icuraburindi, Umutwe wa gisirikare wa FOREBU wiyemeje kwirukana Perezida Pierre Nkurunziza ku butegetsi.

Nibwo bwa mbere FOREBU itangaza ku mugaragaro ko igiye gutangira ibikorwa bya gisirikare bigamije kubohora Abarundi.

forebu-001

Umwe mu bayobozi bakuru ba FOREBU, El Hadj Hussein Radjabu wigeze no kuba Perezida wa CNDD/FDD kugeza muri 2007 akaza gutabwa muri yombi ndetse mu nyuma akaza gutoroka Gereza Nkuru ya Mpimba yagize icyo atangariza Burundidaily.net.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kiganiro kigufi, Radjabu yagize ati: ” Repubulika y’ u Burundi ifite indangagaciro yubaha ariko Pierre Nkurunziza yigize inyeshyamba asuzugura izo ndangagaciro “.

Akomeza agira ati: ” Ku ruhande rwacu turasaba ko Loni itubera umugabo kuko Nkurunziza ntashaka ibiganiro ahubwo akifuza kwica urubozo abatamwerera ubu rero turasaba abaturage kutabyemera ahubwo dufatanye mu kurwanira amahoro yacu” .

honorable-hussein-radjabu
Hussein Radjabu

Uyu mutwe ugizwe ahanini n’ abasirikare batorotse Leta, washinzwe mu mpera z’ umwaka w’ I 2015, wakomeje gushyirwa mu majwi na Leta ko wagiye utera ibisasu mu gihugu.

Haranavugwa n’ umutwe wa RED Tabara wa Alexis Sinduhije nawo urwanya Leta ya Pierre Nkurunziza n’ ubwo kugeza magingo aya, nta bikorwa bifatika yaba yaragaragaje.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *