Huye: Abahakorera n'abahatuye biteze byinshi kuri telecentre bashyiriweho

Sangiza iyi nkuru

Abakorera mu mujyi wa Huye n’abahatuye batangaza ko kuba harashyizweho Telecentre , zibafasha mu bikorwa by’ikoranabuhanga kuko biborohereza kubona serivisi mu buryo bwihuse.

Telecentre ni hamwe kuri ubu hatangirwa service zitandukanye ziganjemo izigendanye n’ikoranabuhanga. mu gihe itarambere ku isi rirushaho kwihuta telecentre zaje ari igisubizo.

csm_new_ipad_pro_release_date_price_and_specs_uk_ecc0a3458a

Bamwe mu baje gushaka servize zisaba ikoranabuhanga barimo Potien Bizimana na mugenzi we bemeza ko ubu buryo bwo gukoresha za Telecentre bworohereza abantu kubona service niyo waba udafite iwawe ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Abanyeshuri bo muri kaminuza nabo bavuga ko telecentre zibafasha gukora ubushakashatsi ndetse no kugaragaza bimwe mu byavuye muri ubwo bushakashatsi.

Kamikazi Aline uhagarariye telecentre ya Huye avuga ko service z’isaba ikoranabuhanga zireba buri wese akaba ari nayo mpamvu mu zo batanga bafasha abantu gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kugera kuri service z’irangamimerere hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Nk’uko bitanganzwa n’uhagarariye telecentre yemeza ko ubwitabire bumaze kuzamuka cyane kuko hari service zo mu nzego z’ibanze zisigaye zisaba ikoranabuhanga ibyo bikazamura umubare w’abitabira izi telecentre.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *