Mporanyi Theobald, umujyanama wa HDI mu by’amategeko

Huye: Abakora uburaya bishimiye kumenya itegeko ryo gukuramo inda

Sangiza iyi nkuru

Abakora uburaya 100 bahagarariye abandi mu Karere ka Huye bishimiye kumenya ibikubiye mu itegeko ryo gukuramo inda, biyemeza no kugira inama abakiri bato gusubira mu mashuri kugira ngo birinde ingaruka mbi ziva muri uyu mwuga zirimo kubicira ubuzima.

Hari mu mahuguwa y’umunsi umwe yateguwe n’umuryango nyarwanda utabogamiye kuri Leta, HDI. Mporanyi Theobald, umujyanama wa HDI mu by’amategeko, yavuze ko bahisemo icyo cyiciro cy’abakobwa bakora uburaya, kubera ko benshi muri bo bagira uruhare mu gushora abana b’abakobwa mu buraya.

Usibye n’ibyo, ngo hari n’abatwara inda bahohotewe, bakagerageza kuzivanamo mu kajagari. Ingaruka zikaba nyinshi, zirimo gupfa, gufungwa, ubugumba n’izindi ndwara.

Mporanyi Theobald, umujyanama wa HDI mu by’amategeko
Mporanyi Theobald, umujyanama wa HDI mu by’amategeko

Abakobwa bakora umwuga w’uburaya baganiriye na Bwiza.com bameye ko bagiye kwegera abangavu bakora uwo mwuga bakabaganiririza, bakabagira inama yo gusubira ku ntebe y’ishuri. Ngo nta kintu uwo mwuga wabagezaho usibye imbeho y’ijoro na Virus itera SIDA.

Naho ku birebana n’iryo tegeko rivuga ku byo gukuramo inda, bavuze ko batari barizi. Ngo bishimiye kurimenya. Bagaragaraje kandi ko bahura n’ingorane zo guhabwa serivisi mbi iyo bageze kwa muganga kubera ko babita indaya.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, Kankesha Annociathe, yavuze ko icyo kibazo cyo guhabwa kwa muganga bagiye kugikemura. Ati ” Tugiye kureba uko bajya bahita binjiririra ahantu habo aho kugirango babe iciro ry’umugani. Nzabaha telefone yanjye, nibahura n’ikibazo bajye bampamagara. Twabashyize mu matsinda, Ubu nta kibazo bazongera kugira. Batwemereye kandi ko bagiye kugira uruhare mu gukumira abana binjira mu buraya.”

Iteka rya Minisitiri no 002/MoH/2019 ryo kuwa 08/04/2019 ryemerera umuntu gukurirwa inda iyo:

1. Utwite ari umwana uri munsi y’imyaka 18
2. Utwite yasamye inda nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato
3. Utwite inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’umugabo ku gahato;
4. Utwite inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano rya hafi kugera ku gisanira cya kabiri
5. Iyo gutwita bibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Usibye kuri iki gika cya 5, inda ntigomba kuba irengeje amezi 5. Iri tegeko rivuga kandi ko ushaka kukurirwa inda ahitamo umuganga wemewe na Leta umufasha kandi akagirirwa ibanga.

Domice Gasarabwe/Bwiza.com mu Karere ka Huye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *