Abamotari bo mu karere ka Huye basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha. Ubu butumwa babuhawe na Superintendent of Police(SP) JM Vianney Karegeya uyobora Polisi mu karere ka Huye kuri uyu wa kane taliki ya 22 Nzeli uyu mwaka, ubwo yagiranaga inama n’abamotari bagera ku 1100 bakorera mu makoperative atandukanye akorera mu karere ka Huye.
Mu biganiro bahawe, SP Karegeya yababwiye ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere, abasaba kurwanya ikintu cyose cyahungabanya iterambere ry’abatuye akarere ka Huye by’umwihariko n’igihugu muri rusange.
Muri iyi nama, yabasabye kwirinda impanuka zo muhanda bubahiriza amategeko yawo kandi bakirinda gukora ikosa ryo kwanga guhagarara igihe umupolisi abahagaritse, kuko ari ikinyabupfura gike n’imyitwarire itari iya kinyamwuga kandi abibutsa ko bihanwa n’amategeko.
SP Karegeya yagize ati:”Ubufatanye ni ngombwa , nta kuntu umuturage yadutungira agatoki ahari umunyacyaha hose tugatabara, ariko mwe hakaba hakirimo abagenda batunga agatoki ahari umupolisi ku muhanda, ni imyumvire ishaje dukwiye guhindura.”
Yabwiye kandi aba bamotari ko nta terambere ryabaho batagize gahunda yo gutangira amakuru ku gihe , bakamenya abo batwara, babona ari abantu bakemangwaho ubugizi bwa nabi bakabimenyesha inzego z’umutekano kuko kwirinda biruta kwivuza.
Aha yagize ati:”Ibi bizadufasha gukumira no kurwanya ibyaha byinshi birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura ndetse n’ibindi kuko ababikora akenshi ari mwe bifashisha mu ngendo zabo , bava cyangwa bajya kubikora, icya ngombwa ni ubushake muzabigiramo.”
Mu bindi, yabasobanuriye kandi abasaba kurwanya icuruzwa ry’abantu, ubutagondwa ndetse abasaba gutanga serivisi nziza ku babagana, bakarangwa n’isuku batibagiwe kubahiriza gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, kurengera ibidukikije n’umuganda; aho baniyemeje kuzajya bakorana umuganda w’ukwezi na Polisi buri kwezi.
Habimana Chrysostome , umuyobozi wa koperative CIM yavuze ko abamotari bishimiye ibiganiro bahawe, bakaba bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda, kandi ko hagiye kwerekana impinduka nziza mu mikorere yabo ya buri munsi barushaho gutangira amakuru ku gihe.
Mu rwego rwo gukomeza ubufatanye hagati y’izi nzego kandi, kuri uyu wa gatandatu nyuma y’umuganda, hateganyijwe umukino w’umupira w’amaguru uzahuza abamotari ba koperative zombi n’abapolisi bakorera mu karere ka Huye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


