Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumva ko umwana yari atwite atari uwe

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 40 ukekwaho kuba yarishe umugore we w’imyaka 35 amukubise ifuni mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2022 nyuma yo kumubwira ko umwana atwite atari uwe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gishihe, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Huye, mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2022 nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Ubwo yabazwaga, ukekwa yavuze ko yatonganye n’umugore we, maze ngo amubwira ko n’inda atwite atari iye, maze agira umujinya arabyuka n’itoroshi afata ifuni yari ikingishije urugi, amusanga aho aryamye ayimukubita mu mutwe ahita apfa.

Ngo yasize amukingiranye hamwe n’umwana bari kumwe ajya kuri Polisi ajya kwirega.

Aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho, uregwa yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumva ko umwana yari atwite atari uwe
    Turi mubihe bigoye kwihanganira 2timoteyo 3:1~5

  2. Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumva ko umwana yari atwite atari uwe
    Turi mubihe bigoye kwihanganira 2timoteyo 3:1~5

  3. Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumva ko umwana yari atwite atari uwe
    Nsigaye numva nifitiye ubwoba pee.Abantu bo mu minsi y’imperuka babaye babi cyane nta kwihangana bafite.Uragirana akabazo gato n’umuntu akagira uburakari bw’indengakamere akaba atoye ikintu arakigukubise.
    Rero umuntu ugufitiye uburakari budashira ibyiza ni ukumujya kure gashoboka.Amagara arasesekara ntayorwa

  4. Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumva ko umwana yari atwite atari uwe
    Nsigaye numva nifitiye ubwoba pee.Abantu bo mu minsi y’imperuka babaye babi cyane nta kwihangana bafite.Uragirana akabazo gato n’umuntu akagira uburakari bw’indengakamere akaba atoye ikintu arakigukubise.
    Rero umuntu ugufitiye uburakari budashira ibyiza ni ukumujya kure gashoboka.Amagara arasesekara ntayorwa

  5. Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumva ko umwana yari atwite atari uwe
    Njya numva imvugo ngo nkwice nkwirege ark se iyo batandukana atamuvukije ubuzima turi mu minsi ya nyuma pe

  6. Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumva ko umwana yari atwite atari uwe
    Njya numva imvugo ngo nkwice nkwirege ark se iyo batandukana atamuvukije ubuzima turi mu minsi ya nyuma pe

  7. Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumva ko umwana yari atwite atari uwe
    Njya numva imvugo ngo nkwice nkwirege ark se iyo batandukana atamuvukije ubuzima turi mu minsi ya nyuma pe

  8. Huye: Akurikiranweho kwica umugore we nyuma yo kumva ko umwana yari atwite atari uwe
    Njya numva imvugo ngo nkwice nkwirege ark se iyo batandukana atamuvukije ubuzima turi mu minsi ya nyuma pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *