Huye: Hagiye kongera gutorwa abarinzi b’igihango

Sangiza iyi nkuru

Inama itegura igikorwa cyo gutoranya abarinzi b’igihango mu Karere ka Huye, yemeje ko kuwa 28 Kanama 2016, ari bwo hazaba ku rwego r’Akarere igikorwa cyo gutoranya abarinzi b’igihango. Uyu mwanzuri kimwe n’iyindi itandukanye, ni iyafatiwe mu nama yabereye mu Karere ka Huye kuri uyu wa 19 Kanama 2016, aho yari igamije kurebera hamwe uko ibikorwa byo gutoranya abarinzi b’igihango bizagenda.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye KAYIRANGA MUZUKA Eugene yasobanuriye abitabiriye inama ko umurinzi w’Igihango areberwa mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, ni ukuvuga mu mwaka w’1990. Umurinzi w’igihango kandi ngo areberwa kandi mu gihe cy’amashyaka menshi , igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yayo,ibihe by’abacengezi n’igihe cy’Inkiko Gacaca na nyuma yazo.

Hagaragajwe ibyo umurinzi w’Igihango agomba kuba yujuje ku nzego zitandukanye

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, ku rwego rw’Akagari, umurinzi w’igihango ngo agomba kuba afite ubuhamya bwiza mu muryango; Kuba yaragize uruhare mu bikorwa bifasha abandi, bitavangura kandi bishyira imbere inyungu rusange;kuba yarafashije abaturanyi n’Abanyarwanda muri rusange kwiyubaka, kwiyunga no gukira ibikomere.

csm_IMG_20160819_111327_c09c00e237

Na ho ku rwego rw’Umurenge, hasobanuwe ko umurinzi w’igihango agomba kuba ibikorwa bye ari ibikorwa biramba kandi biteza imbere imibanire n’imibereho y’abantu bari aho bikorerwa; –
Igikorwa kigomba kuba ari umwimerere/nyir’ubwite ariwe wakitekerereje .

Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko ku rwego rw’Akarere
, umurinzi w’igihango agomba kuba ibikorwa byihariye bifasha Abanyarwanda kuva mu bibazo by’ingutu bikomoka ku mateka banyuzemo (abana b’imfubyi, abapfakazi, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi , abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma …).

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Intego rusange y’igikorwa yo gutora abarinzi b’igihango kigamije kumenya, kumenyekanisha no guha agaciro ibikorwa ntangarugero mu bumwe n’ubwiyunge byakozwe n’Abanyarwanda ubwabo himakazwa ubunyarwanda. Umurinzi w’Igihango utoranywa, ni Umunyarwanda cyangwa se umunyamahanga waranzwe kandi agakomeza kurangwa muri rusange n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kuba inyangamugayo urangwa n’ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane; kwiha agaciro no kuba yaragize uruhare mu kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside na jenoside ubwayo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *