Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuwa 27 Ukwakira, haburanishirijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 59 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko.
Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 20/05/2025 sa mbiri z’ijoro mu Mudugudu wa Gihama, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibilizi, Akarere ka Nyanza ubwo yari amusigaranye nyina agiye guhaha.
Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.
Avuga ko yasigariyeho nyina w’umwana agiye kugura umunyu, ajyana umwana ku buriri bw’aho yaryamaga aramusambanya. Asobanura ko atazi icyabimuteye; abisabira imbabazi.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Urubanza rwarapfundikiwe ruzasomwa ku itariki ya 03 Ugushyingo 2025 i saa tanu z’amanywa.


