dr_imanishimwe.jpg

Huye: Inkende yagaragaye yapfiriye mu kagozi nk’iyiyahuye

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Werurwe 2021, kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Huye hagaragaye inkende y’icyana yapfiriye mu kagozi (k’icyuma), imanitse hejuru ku gisenge nk’iyiyahuye.

Amakuru aturuka ku banyeshuri baba muri iyi kaminuza, avuga ko byabaye muri iki gitondo ubwo iyi nkende yakiniraga n’izindi hejuru ku gisenge cya sitade.

Aba banyeshuri bavuga ko iyi nkende yari isanzwe yambaye aka kagozi mu ijosi. Ubwo yashakaga kumanuka, kafashwe mu musumari w’ibati, inagana hejuru kugeza ipfuye.

Iyi nkende ikimara gufatwa, ngenzi zayo zakomeje kuyirinda mu buryo busa n’imyigaragambyo kugira ngo hatagira uyegera, abamenyereye imyitwarire yazo bakavuga ko “buriya n’uwari kuyegera zari kumumerera nabi.”

Ikibazo cy’iyi nkende uwitwa Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu akoresheje Twitter, yakimenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufite mu nshingano kurinda inyamaswa zo ku gasozi, Ngoga Telesphore ushinzwe ibikorwa birimo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri uru rwego, amusubiza ati: “Abakozi babishinzwe muri RDB barimo kurebera hamwe n’ubuyobozi bwa UR-Huye icyakorwa byihuse.”

Abakozi b’uru rwego bahageze, babasha kuyimanura, bavuga ko bagiye kuyijyana aho inyamaswa zibikwa mu kigo gisanzwe kinabikwamo ibimera byumye (Herbarium) giherereye mu ishyamba rya Kaminuza rizwi nka Alboretum, yumishwe maze ijye ikorerwaho ubushakashatsi.

Kuki inkende zirinda intumbi ya ngenzi yazo zisa n’izigaragambya?

Umushakashatsi mu by’urusobe rw’ibinyabuzima, Dr. Imanishimwe Ange yatangarije BWIZA ko ubundi inkende nk’inyamaswa ziri mu muryango w’inguge, ziba zizi ubwenge cyane ko zinakunda kugendana, zikanakundana cyane.

Dr. Imanishimwe ati: “Ubusanzwe ziriya nyamaswa zizi ubwenge ndetse no mu myitwarire yazo zikunda kugendana kandi zigira ikintu cyo gukundana. Noneho rero iyo imwe igize ikibazo, ngenzi yayo nayo ibabara kurushaho, no mu myitwarire yazo ni inyamaswa ziba zitagomba gusigana.”

dr_imanishimwe.jpg
Dr. Imanishimwe avuga ko inkende zikundana cyane, zikababara mu gihe ngenzi yazo yagize ikibazo

Yakomeje ati: “Ni nayo mpamvu ujya ubona ziriya nkende iyo ibonye icyo kurya hari igihe igenda igashyira ngenzi yayo. Imiryango yayo ifite imyitwarire nk’iy’abantu kuko n’ubundi iyo hari icyabaye; iyo ari ibyishimo zirishimana, iyo ari ibyago zikababara. Ni nayo mpamvu inyamaswa nka kuriya ipfuye, ujya kubona ukabona inyinshi ziri mu gahinda.”

Dr. Imanishimwe yavuze ku zindi nyamaswa nazo ziri mu muryango w’inguge zitwa impundu. Zo ng’iyo zipfushije zirashyingurana. Ati: “Reba nko ku mpundu, impundu zo n’iyo zanapfushije zirashyingura, ugasanga zayifashe ziragenda, zigafata iyapfuye zikarenzaho ibyatsi, ukabona zagiye ku kiriyo.” Impundu zo ng’iyo ngenzi yayo yanabyaye, ziyitindira ikiriri nk’uko bigenda ku muntu wabyaye.

Umubare w’inkende mu mujyi wa Huye no mu nkengero ukomeje kuba munini mu buryo bugaragarira buri wese uwugezemo, abahatuye bakaba bataka ko zibateza akavuyo, zikabonera n’ibihingwa. Dr. Imanishimwe na we yemeza ko koko ari nyinshi, akabona ko icyakorwa ari uko zajyanwa muri pariki z’igihugu cyangwa se zikagabanywa binyuze mu kuraswa ibinya, ingabo muri zo zigakonwa kugira ngo kororoka kwazo kugabanyuke.

img-20210310-wa0019.jpg
Inkende ni nyinshi mu mujyi no mu nkengero

Ngoga Telesphore mu kiganiro yagiranye na Kigali Today muri Gashyantare 2021 yavuze ko ikibazo cy’ubwinshi bw’izi nkende butuma zonera abaturage kiri gushakirwa igisubizo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere. Ati: “Turi kurebera hamwe n’ubuyobozi bw’akarere uburyo zacungwa zitangije cyane. Turi no kureba niba zitashyirwa ku rutonde rw’inyamaswa ikigega gitanga indishyi cyishyurira ibyo zangije.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *