Mu murenge wa Kinazi, akarere ka Huye, abacuruza inyama babagira mu ishyamba, kandi iryo shyamba abarema isoko niryo bitumamo, ubundi bwakwira hakabera igobe ry’imbwa, yemwe ngo hari n’abaryifashisha nk’icumbi ry’akanya gato (lodge). Ibi bihangayikishije ababazi n’abakiliya babo, kuko bakorera mu mwanda kandi basora.
Aha ni ahitwa kuri Arrete, hamwe haba amata menshi. Ishyamba rivugwa riri ku gasozi gateganye n’ibiro by’umurenge wa Kinazi. Riri haruguru y’agasoko, unyuze ku ikusanyirizo ry’amata. Ni mu kagari ka Gahana, ariko ngo n’abo mu kagari ka Gitovu niryo bifashisha.
Kwinjira muri iri shyamba, ibyumviro byose by’umubiri birakora. Amaso aba acunga imbwa zirimo zirwanira amayezi n’amagufwa, kandi ishyamba ririmo ibiti by’amahwa. Amatwi aba abanguye, wumva aho ingurube ijwigira bayitaye ku munigo, ihene ihebeba, ibyuma bityazwa ku bindi. Amazuru urayapfuka kubera umunuko w’amayezi, impu n’ubwoya bwogoshwe ku kabenzi.
Amayezi y’amatungo yabazwe amenwa aha
Ugenda kandi usimbuka amazirantoki y’ibiremwa binyuranye, udukingirizo twakoreshejwe, ndetse na za mpapuro z’isuku zikoreshwa n’abagore bagiye imugongo. Mu kirere cy’iri shyamba igihu kirabuditse, huzuye ibyiyoni -bimwe byatanze umuzungu kwambara karuvati, bigira biri “murakopa!!” Kwinjira iri shyamba kandi ni ukwigengesera, kuko aba babazi bakwivugana ubaguye gitumo.
Bababazwa no gukorera ku gasi kandi basora
Muri iri shyamba, Bwiza.com ihasanze abantu bane: haruguru ku isonga y’umusozi, hari babiri bari kubaga ihene, naho hepfo mu gihuru hari umubazi (ugaragara ku ifoto) n’umucuruzi w’ingurube umuhagarikiye ngo ayitunganye neza.
Bavuga ko aha hantu bahakoreye imyaka isaga itanu, kandi agasima kahasize ni ako bishakishirije. Umucuruzi ati “twariyaranje dushyiraho kano gasima, ariko iyo tugeze aho ducururiza bahita baza kudusoresha, batazi n’aho twabagiye”.
Mu nzu uyu mucuruzi akoreramo, hamanitse ikirundo cy’impapuro z’imisoro y’umwaka ushize n’uyu. Unyujijemo amaso, usanga abaga ingurube 3 mu cyumweru, agasora 1000 kuri buri imwe. Ubwo mu kwezi abaga 12, kandi ngo abahabagira barenga icumi. Ati “buri munsi habagirwa inka ebyiri, ihene nk’eshanu, n’ingurube eshatu. Ariko iyo ari umunsi w’isoko ku wa gatanu, amatungo ahabagirwa yikuba kabiri”.
Bahakorere isuku, dutegereje igishushanyo mbonera- Gitifu
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi, Mugabo Vital, yemera ko iryo shyamba ryifashishwa nk’ibagiro (abattoire), ariko akagaruka ku isuku. Avuga ko abahabagira bagomba kugirira isuku ako gasima kahasize, kandi ukanduza agomba guhanwa. Avuga ko hari gushakishwa ikigo kizajya kihakora isuku, umwanda ukajyanwa mu kimoteri cya Nyanza.
Uyu muyobozi avuga ko bategereje igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Arrete. Ati “Twabanje gusaba abahakorera kwishyira hamwe bakubaka, bakikemurira ikibazo. Ariko ubu dutegereje igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi wacu wa Arrete ugenda ukura. Ku bufatanye bwa Rwanda Housing Authority (ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire) n’akarere ka Huye, abatekinisiye bavuga ko gishobora kuboneka muri Kamena uyu mwaka. Ubwo nyuma y’aho nibwo tuzamenya aho ibagiro rizubakwa”.
Arangiza avuga ko Komite ishinzwe isuku izafasha abo babazi kunoza isuku y’aho bakorera. Ku kibazo cy’imbwa zizerera avuga ko kuzirukana ari uguhozaho.
Karegeya Jean Baptiste /Bwiza.com




