Huye: Mu murenge wa Kinazi abakozi bageza saa yine bataraza

Sangiza iyi nkuru

Abagana umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye, binubira abakozi b’umurenge bageza saa yine bataragera ku kazi, bigatuma bahata umwanya bategereje.
Aha ni ku biro by’umurenge wa Kinazi mu karere ka Huye, muri metero 100 iburyo, uvuye ahitwa kuri Arete, ku muhanda Nyanza-Huye. Ku rubaraza rw’umurenge, hari abaturage basaga icumi babuze ubakira, kuko n’umupalanto ubaha intebe bategererezaho ntaraza. Mu biro imbere, hakinguye iby’ushimzwe imibereho gusa, ahandi hose harafunze.
Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Werurwe, bigeze saa yine n’iminota 10, Bwiza.com nayo irahageze. Mu kugenzura ibyo abaturage bavuga, umunyamakuru arinjiye, akora ku nzugi rumwe ku rundi. Mu miryango 9, hakinguyemo ibiri: umwe urimo sociyali, undi urimo abagitifu b’utugari bafite ibyo baganiraho. Abandi bose nta n’umwe uhari: Ushinzwe ubutaka, ushinzwe uburezi, ushinzwe ubuhinzi, ushinzwe ubworozi, uw’irangamimerere, umucungamutungo na Gitifu w’umurenge bose ntabo.
Batanze gahunda ntibayubahiriza, ntawe uzi aho bari
Mu baturage bahari, batandatu muri bo bararanye gahunda n’umukozi bakeneye, bakababazwa no kuba bigeze saa yine atarahagera kandi nta n’itangazo riri ku rugi rivuga aho aherereye n’igihe abonekera.
Niyomugabo Vianney, arashaka kubonana n’ushinzwe ubuhinzi. Ati “njye naje gushaka goronome ngo ampe amabati. Twaraye tuvuganiye mu nama ya Guverineri yabereye mu kagari ka Sazange, ambwira ko nizindura, none dore aho amasaha ageze”.
Naho Niyitegeka Marita, we arashaka ushinzwe uburezi, kandi nawe yararanye gahunda, ngo kuko nawe yari mu nama. Ati “naje kwandikisha abana bafite ubumuga, ushinzwe uburezi ejo yambwiye ko nzinduka akabandika bakareba uko bakwiga. Ariko rwose ibi ni ugukabya, dore na ya ntebe twajyaga twicaraho umupalanto ntaraza ngo ayiduhe umuntu avune akagongo”.
Abandi basaza batatu, bose barashaka ushinzwe ubutaka, harimo umaze umwaka ahasiragira, undi amaze amezi atatu yandikishije icyangombwa aje gushaka, naho undi ni ubwa mbere aje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Asibye inama kuko n’uhari yanze kumusinyira
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu murenge wa Kinazi, Mukakarisa Daria, nawe ari ma bahangayikiye aha. Telefone ntiva ku gutwi, abamutumiye mu nama baramuhamagara nawe agahamagara abakozi b’umurenge ngo baze bamusinyire. Ati “dore imvura irakubye, inama yatangiye saa mbiri, none bibaye saa yine, ubu se iyi nama ndacyayigiyemo ko na sosiyali yanze kunsinyira ngo ntegereze Gitifu?”
Uyu Mukakarisa ariko, avuga ko yaje gusinyirwa na Sosiyali nyuma y’uko umukozi ushinzwe abafite ubumuga mu karere amuhamagaye. Akomeza avuga ko nubwo uyu ariwe wazindutse, ngo nawe ntuyakira abantu neza, akavuga ko n’abo badahari baba bafite impamvu, ngo iyo baje bakira abaturage neza.
g
Impamvu ziba zizwi ntibimenyeshwe abaturage
Umukozi ushinzwe uburezi ku murenge wa Kinazi, Karigirwa Monique, avuga ko impamvu z’abakozi bose zibwa zizwi. Ati “turabiganira ku rubuga buri wese akavuga aho azaba ari. Nkanjye nari nazindutse ntanga ubutumire ku ipiganwa ry’amasoko, ushinzwe ubutaka ararwaye, ushinzwe ubuhinzi afite umwana urwaye, ushinzwe ubworozi we aronsa, naho Gitifu aba yazindukiye mu kureba amazu yubakwa mu guca nyakatsi”. Karigirwa avuga indi miryango ifunze idafite abayikoreramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *