Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Tumba baravuga ko bahangayikishijwe n’umupasiteri uri guhinga umuhanda wo muri karitsiye bakoreshaga bataha mu ngo zabo, mu gihe uyu mupasiteri we avuga ko ntawe ukwiye kumutegeka uko akoresha ubutaka bwe.
Aba baturage ni abatuye mu Kagari ka Gitwa mu Mudugudu wa Rebero bavuga ko hashize imyaka myinshi bafite umuhanda ubahuza n’abaturanyi ariko nyuma y’aho umupasiteri yitwa Birizerwa Ignace aguriye ubutaka akabwubakaho urusengero babona atangiye kubabuza umudendezo.
Mugirashebuja Jean Babtiste ni umuyobozi w’umudugudu wa Berwa avugana na Isango Star dukesha iyi nkuru yagize ati “Aha nimugoroba hahoze induru kubera umukozi wa pasiteri yaje arimo guhinga inzira noneho abaturage baraza baravuga bati widuhingira inzira urimo kuduhemukira ! Kandi koko mubisanzwe nta muntu wimana inzira, yewe ntanuwemerewe guhinga inzira kuko ntibibaho”.
Umwe mu baturage bakomeye kuri iyi nzira nawe yagize ati “Biratubangamiye ! Kuko yari inzira nyabagendwa inyuramo buri wese. Ku buryo njyewe naje kumva ko Pasiteri avuga ngo naha nzahica, ndavuga nti ese muzahica tujye tuguruka ?.”
Undi ati : ” Amazi yaraje asenyera umuturage yinjira mu rugo hose haruzura biba ngombwa ko dutabaza abayobozi noneho aravuga ngo ibyo ari gukora ari kubikorera ku butaka bwe. Ejo bundi mudugudu avuyeho, twabonye abantu bazanye amasuka barahingagura, urabona ko bacukuyemo n’umuferege aho bareje kuko imvura yarikigwa maze amazi adushokamo. Nta kindi twifuza kuri pasiteri uretse umuhanda waruraha. Ntabwo tuzi icyo ashaka kugeraho !”
Pasiteri Birizerwa Ignace uyobora urusengero rwa Independent Baptist Ministries of Rwanda, ushyirwa mu majwi n’aba baturage, avuga ko nta we ukwiye kumutegeka icyo yakoresha ubutaka bwe.
Ati :” Nta muturage ukwiye kuntegeka babyumve, nkwiye kugitegekwa n’abayobozi. Abaturage ni Aphrodis wabagumuye kugira ngo binjire mu kibazo, kuko ikibazo ni icyanjye na Aphrodis wavuze ko ubutaka ari ubwe kandi bubaruwe ku bwanjye . azajye gukatisha ubwo yaguze nuwo wabumugurishije azaze ambwire ukuntu yagurishije ubutaka bwanjye”.
Ange Sebutege ;Umuyobozi w’akarere ka Huye avuga ko bo iki kibazo ntacyo bazi.
Ati ” Icyo kibazo ntabwo tukizi ariko kukigeza ku buyobozi nibyo byoroshye kandi nibwo bwakibakemurira. Kwangiza ibikorwaremezo sibyo kuko bihanwa n’amabwiriza asaba umuntu gusana ibyo yangije ariko hari n’amande acibwa kuko aba yakoze amakosa”.
Hagati aho ubuyobozi bw’akarere bwagiye kureba uko ikibazo giteye mu rwego rwo kugiha umurongo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


