Abaturage bo mu Midugudu ya Umurera na Kigarama mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye baratabaza inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera ko hasigaye iminsi itanu ngo birukanwe mu masambu bavuga ko ari gakondo y’ababyeyi babo. Aba baturage bakirukanwa n’uvuga ko hahoze ari iwabo mbere y’1959 ngo afatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze n’abashinzwe umutekano nyuma yo gutsindwa mu nkiko. Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo gishingiye ku mateka,yasizwe n’umwami Mutara wa III Rudahigwa wakuyeho ibikingi, nk’uko bigaragara mu ibaruwa uwahoze ari Burugumesitiri yanditse 2010 avuga ko ari we wahatanze byemejwe n’inama y’icyari komini yari ayoboye. Iyi miryango ihatuye ivuga ko ibisekuru ikomokaho byahatujwe mu 1963 bahahawe na Leta kuko hari ahoze ari ibikingi mbere y’uko Umwami Rudahigwa ahasaranganya abaturage batari bafite aho kuba icyo gihe nk’uko TV1 ibitangaza. Nyuma ngo haje kuza uvuga ko hahoze ari ahabo,maze binyuze mu manza abunzi bemeza ko abahatuye batsinzwe bityo ko bagomba kuhava,bikomereza mu rukiko rw’ibanze rwa Ngoma na ho baratsindwa ngo batambamirwa mu kubona ibituma bajurira ku gihe birangira hafashwe umwanzuro ko batsinzwe. Bamwe barirukanywe nyuma yo gusenyeshwa ku ngufu,ariko benshi ntibajya kure baracumbika kugeza ubu isambu bavuga ko banze kuhava kubera ko bo n’ababakomokaho bazi ko ari ho iwabo,ngo batabona aho berekeza. Bwiza.com yagerageje yahamagaye Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Huye Ushinzwe Imibereho myiza, Annonnciata Kankesha yitaba telefoni ariko ntiyavuga, byumvikanaga ko ari mu nama. Yongeye kumuhamagara inshuro ebyiri ntiyitaba telefoni ye ngendanwa. Ubutumwa bugufi yamwoherereje ishaka kumenya niba hari uko Akarere kateganyije bwo gufasha aba baturage, ntiyabusubiza ubwo iyi nkuru yatuganywaga. Iki ni ikibazo n’ubuyobozi bwose kugera ku karere bahora bazamo,dore ko ubu noneho iminsi 25 bahawe ngo batange isambu n’ibyangombwa igiye gushira ,bidakozwe ngo hari ibintu bibi babwiwe bazakorerwa ku ngufu,nkuko babimenyeshejwe mu nama baheruka kugirana n’ubuyobozi. Avuga kuri iki kibazo, Kamana Andre Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu N’Iterambere avuga ko nanone hakurikijwe ibibazo nk’ibi bihora byumvikana,bityo n’abakora mu nkiko bakwiye gushishoza,maze bakareba urubanza bagiye guca niba rudakemura ikibazo cy’umuntu umwe ariko ruteza ikibazo mu bantu benshi. Ubuyobozi nanone buvuga ko aba baturage bagomba kubahiriza icyemezo cy’urukiko bakava muri ayo masambu. Ntibuvuga aho aba baturage bashobora kwerekeza.

10 Responses
Huye/Simbi: Hasigaye iminsi itanu ngo abaturage birukanwe mu masambu bavuga ko ari gakondo yabo
Ariko kuki arikibazo nibatange amasambu yabandi kuko bitabaye byazaba akamenyero KO kwirukana abantu bagatanga amasambu yabo bagaruka bakayabima .ubuse abahunze haruwajya muyabo??bihinduke rwose basubire aho basekuruza bavuye Cy leta ibashakire ikibanza

Aka ni akarengane gakomeye kandi byoroshye ko kacyemurwa n’inzego zibanze bitagombereye Minisitiri cg Perezida wa repeburika. Abacamanza Hari ukuntu babogama bakemura ikibazo babona neza ko kizagira ingaruka nyinshi kubantu benshi bikirengagizwa kubera uwareze. Ibyo bikingi barabihawe ntibabyihaye kandi babihabwa na Leta yariho icyo gihe bivuze ngo Leta iriho ubu nikemure ikibazo neza kitazateza ingaruka nyinshi mugihe abantu nkuriya bazajya bajya ahantu runaka bakahita iwabo bakirukana abahatuye. Bariya baturage nibarenganurwe bahabwe ubutabera bukwiye abantu ni bamwe kandi bafite uburenganzira bungana.

Ariko niba nibuka neza itegeko ririho rijyanye nabatuye mumasambu yabahunze mbere ya1959. Keretse niba byitwa isaranganya, usibye ko mu Rwanda nabyo byahawe umurongo usobanutse. Abo baturage nibarenganurwe. Bitabaye ibyo imanza zijyanye nayo masambu zizaba nyinshi kandi bizateza umwiryane mubaturage. Bagendere kumurongo Nyakubahwa Presida yatanze kandi urasobanutse. Murakoze

Nkunda ukuntu Ministre Businge Johnson yihisha ahantu akicecekera kbsa ibintu nk’ibi ntagire icyo abivugaho!!
Muribuka Prezida Kagame,amwiyama mu Mutara,yamubwiye ko inkiko ziguma gukora amakosa menshi arebana no kwimura abaturage mu masambu y’abahunze mbere Ya 59 nyuma Ya 60 l’ETA ikayatuzamo abandi ,ati ibyo ibintu sinzongere Ku byumva!
Kuko n’amasezerano Ya Arusha yavugaga ko abazahunguka nyuma 94 bazashakirwa ahandi batuzwa badateye hejuru abo bazasanga aho bita ko bari bahafite ibikingi.
Tuzahora munduru kugeza ryari?