Umufungwa wo muri Gereza ya Huye wafunzwe azira icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside akurikiranweho n’ubushinjacyaha ikindi cyaha cyo guhohotera imfungwa mugenzi we wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Icyaha uyu akurikiranweho cyabereye muri Gereza ya Huye iherereye mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye ku itariki ya 08 Werurwe 2021.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ubwo abafungwa barimo gufata amafunguro, uregwa yaruriye mugenzi we ibiryo bikeya amubwira ko amwishe, niko kumubwira ngo “nagende azazukane n’abari ku Gisozi”, abimubwira abizi neza ko hari abavandimwe be bashyinguye ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, nyuma aza kubisabira imbabazi.
Icyaha akurikiranweho cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside kiramutse kimuhamye, uregwa yahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ingana na miliyoni imwe nk’uko ingingo ya 11 y’itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


