Huye: Umugabo yakubise mu mutwe isuka umugore we inshuro esheshatu ararusimbuka

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha mu Karere ka Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 36 ukekwaho kuba yarashatse kwica umugore babanaga w’imyaka 35 amukubise isuka mu mutwe inshuro esheshatu ariko akarusimbuka.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru buvuga ko iki cyaha cyabaye ku wa 25/07/2022 mu gihe cya sa yine z’amanywa mu Mudugudu wa Cyabwe, Akagari ka Shori, Umurenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye aho yamukubise isuka mu mutwe yikubita hasi akizwa n’abaje bahuruye.

Ukekwa avuga ko yamukubise isuka mu mutwe inshuro eshatu, abitewe n’umujinya nyuma yo gutongana nawe bapfuye ko umugore yari amututse ngo ni imbwa ntacyo azimarira. Hakaba hari hashize iminsi batabana kubera amakimbirane.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 hashingiwe ku ngingo ya 21 n’107 z’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *