Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri mu rugendo i Save mu Karere ka Gisagara, kuwa gatatu, itariki 03 Ugushyingo rwatangiye kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 101 ukekwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Uregwa ashinjwa kuba yarakoreye icyo cyaha ku itariki 03 Kamena 2019 mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Zivu, Umurenge wa Save akarere ka Gisagara aho yabwiye abantu yasanze aho bari biriwe mu gikorwa cyo gushaka imibiri y’abantu bazize jenoside yakorewe abatutsi ngo “ ariko aho mwaba muri kuhacukura zahabu ?” .
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo ukekwa ashakirwe umwunganira kubera ko yagaragaje intege nke, kutabasha kumva no kuvuga ibyo yabazwaga n’Urukiko.
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru bwibutsa ko icyaha cyo gupfobya Jenoside akurikiranyweho, kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5 hashingiwe ku ngingo ya 6 y’itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 15 Ukuboza 2021 saa tatu za mu gitondo i Save.

4 Responses
Huye: Umusaza w’imyaka isaga 100 akurikiranweho icyaha cyo gupfobya jenoside
Gufunga mu gihugu cyacu bisigaye ari nk’umukino. Koko wafunga umuntu w’iriya myaka ngo wumguke iki? Nkeka hari izindi mpamvu afungiwe naho ibyo yavuga byose nta gaciro umuntu yabiha. Ariko niba afite imitungo bashaka kumukiza banga ko abana be cyanga abuzukuru bazayiyitirira…., reka bamunyuze mu nkiko, bayiteze cyamunara, bayigure atarapfa.

Yewe ibi kubyiyunvisha biragoye gusa sinzi niba amategeko yomurwanda ntacyarengera abageze muzabukuru ngewe ngereranya nabana bato ,yewe abayobozi bakuru bari bakwiye kwinjira murikikibazo byunvikaneko uyumusaza adafite ubwonko bwoguhanga nubushinjacyaha