Huye: Umushinga Sustainable Harvest witezweho kuzamura umusaruro wa Kawa

Sangiza iyi nkuru

Kubona umufatanyabikorwa mu buhinzi bwa kawa uzwi ku izina rya Sustainable Harvest,ukorana cyane cyane n’abagore bibumbiye mu makoperative ahinga kawa, bizatuma umusaruro wa kawa wiyongera, kuko ngo bazajya bahugura abahinzi ba kawa ku buryo bwo kwita kuri kawa kuva ihinzwe kugeza inyobwa kandi bakanabahuza n’ abaguzi bayo nk’uko byatangajwe n’akarere ka Huye.

Mukansanga Chantal, atuye mu kagari ka Tare, mu murenge wa Mbazi. Uyu ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Huye, yeramo cyane igihingwa cya kawa.

csm_mukansanga_chantal_cdc7e1b02a

Mukansanga, nk’ umugore w’ umuhinzi wa kawa,ukorera muri koperative, avuga ko ubuhinzi bwa kawa bubagora cyane cyane mu kuyitaho bayibonera ifumbire n’ isaso. Yifuza kandi ko uretse ibi banakeneye n’ ababahugura kugira ngo babashe kongera umusaruro wa kawa.

Umwe mu bandi bagore uyobora koperative y’ abahinzi ba kawa isanzwe inakorana n’umushinga n’umushinga Sustainable Harvest wafashije abahinzi ba kawa mu gihe cy’ imyaka 3 .

Uyu mushinga wita cyane cyane ku gushishikariza abagore kwitabira guhinga iki gihingwa. Mukangango, avuga ko uyu mushinga mu myaka itatu ishize bakorana, wabahaye amahugurwa yo kwita kuri kawa, bituma umusaruro wayo wiyongera.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’ imyaka itatu uyu mushinga Sustainable Harvest, ukorana n’ amwe mu makoperative y’ abahinzi ba kawa mu karere ka Nyaruguru, waguriye ibikorwa byawo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyamagabe aho mu gihe cy’ indi myaka itatu uzakorana n’ amakoperative 18.

Christine Chondo, uhagarariye umushinga Sustainable Harvest Rwanda, avuga ko impamvu bashishikariza cyane cyane abagore kwitabira ubuhinzi bwa kawa, ari ukugira ngo umugore inyungu iva mu musaruro wa kawa nawe imugegereho itihariwe n’abagabo gusa nk’uko urubuga rw’akarere dukesha iyi nkuru ruvuga.

Mutwarasibo Cyprien,umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu, avuga ko kuba uyu mushinga kubafasha mu kuzamura umusaruro wa kawa, ari ikindi gisubizo mu guhangana n’ igiciro cya kawa abahinzi badafite ububasha bwo kugena.

csm_vice_mayor_eco_d7883c9ada

Ubusanzwe imibare itangwa igaragaza ko aha mu karere ka Huye, impuzandengo y’umusaruro ku giti, iri hagati y’ibiro bibiri na bitatu gusa. Hakaba hifuzwa ko abahinzi ba kawa bakongererwa ubumenyi mu kwita kuri iki gihingwa cyane cyane bita ku kuyisasira no kuyifumbira, ku buryo umusaruro ku giti wazagera nibura ku biro birindwi kuko ngo mu bindi bihugu umusaruro ku giti unagera ku biro 15.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *