Beatrice Munyenyezi ukurikiranweho ugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabwiye urukiko ko akeneye kubona abamushinja imbonankubone akabahata ibibazo, avuga ko bitumvikana uburyo rwakomeza kumva abatangabuhamya bamushinjura mbere yo kumva abamushinja .
Nyuma yo kumva ubusabe bwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo gitegeka ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuzana mu rukiko abatangabuhamya bamushinja kugira uruhare muri jenoside nyuma yo kumva ko byaba binyuranyije n’amategeko kubanza kumva abatangabuhamya bamushinjura.
Iki cyemezo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwagifashe nyuma y’impaka ndende ku baburanyi bombi.
Beatrice Munyenyezi ni we wahawe ijambo nyuma y’ibaruwa abamwunganira bandikiye urukiko. Atagiye kure y’ubusabe bw’abamwunganira mu mategeko, Munyenyezi yabwiye urukiko ko bitumvikana uburyo rwakomeza kumva abatangabuhamya bamushinjura mbere yo kumva abamushinja, avuga ko akeneye kubabona imbonankubone akabahata ibibazo.
Bruce Bikotwa na Felicien Gashema, abanyamategeko bunganira Bunyenyezi, babwiye urukiko ko uko amategeko abiteganya, abatangabuhamya b’ubushinjacyaha ari bo bagomba kubanza kumvwa hagakurikiraho abo ku ruhande rw’uregwa bashinjura, cyangwa ubushinjacyaha bukagaragaza niba budafite abatangabuhamya bashinja Munyenyezi.
Babwiye umucamanza ko bibabangamiye kumva abatangabuhamya bashinjura mbere yo kumva abashinja. Bavuze ko mu gusobanura ikirego cyabwo, ubushinjacyaha bwanagaragaje urutonde rw’abatangabuhamya babwo; bityo ko ari na ngombwa ko ibyo bavuze biri mu nyandiko bubagaragaza bakaza bakabisubiramo imbere y’urukiko.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko inzitizi uruhande rwa Munyenyezi atari “Ndemyagihugu” ari na yo mpamvu mu iburanisha ryashize urukiko rwahisemo gutangira kumva abatangabuhamya bashinjura uregwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi nzitizi uruhande baburana rwagombye kuba rwarayitanze urubanza rugitangira.
Bwikomye abanyamategeko bunganira Munyenyezi kuvugisha ingingo z’amategeko ibihabanye n’ibyo zivuga. Bwavuze ko ibyo bari gukora bigamije gutinza urubanza. Ubushinjacyaha bwavuze ko biri mu bushishozi bw’urukiko gusuzuma niba ari ngombwa kumva abatangabuhamya babwo.
Bashingiye ku mategeko agenga kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda abanyamategeko ba Munyenyezi bashimangiye ko ari ihame kubanza kumva abatangabuhamya bashinja hagakurikiraho abashinjura.
Nyuma yo kumva impaka ku mpande zombi, umucamanza ukuriye inteko iburanisha yafashe iminota igera muri 30 mu mwiherero, yanzura ko ubusabe bw’uruhande rwa Munyenyezi bufite ishingiro.
Yavuze ko ku mpande zombi ntawe uhakana ko abatangabuhamya babarizwa mu rukiko, ategeka ko mu migendekere myiza y’urubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda bugomba gutumiza abatangabuhamya babwo bakabazwa imbonankubone mu rukiko.
Mu iburanisha riheruka, urukiko rwari rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi rumaze kumva babiri. Hagati aho abatangabuhamya batanu bari baje ku ruhande rw’uregwa urukiko rwanzuye ko ruzabamenyesha ikindi gihe ruzaba rubakeneye. Bose bafungiwe muri gereza ya Huye ku Karubanda kubera ibyaha bya jenoside.
Nyuma yo gufata iki cyemezo, umucamanza yamenyesheje ababuranyi bombi ko bitewe n’uko uru rubanza rwadindiye cyane uyu mwaka ugomba gusiga aruvanye mu nzira. Yategetse ko nta ruhande rugomba kurenza abatangabuhamya 10.
Munyenyezi w’imyaka 52 y’amavuko ni umunyarwandakazi uvuka mu majyaruguru y’u Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi. Ni umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari minisitiri w’umuryango kuri guverinoma y’Abatabazi. Ubu yakatiwe imyaka 47 n’urukiko rwa Arusha nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside. Umugabo wa Munyenyezi Arsene Shaloom Ntahobari na we yakatiwe gufungwa imyaka 25 ku byaha bya jenoside.
Muri Gicurasi 2021 ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirukanye Munyenyezi ku butaka bwazo nyuma yo gusanga yaba yaratanze amakuru atari ukuri ku nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu.
Ahakana ibyaha byose aregwa akavuga ko ababimushinja batamuzi. Munyenyezi avuga ko azira kuba yari umukazana wa Nyiramasuhuko.


