Huye: Uwari ukurikiranweho gusambanya mwishywa we yakatiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 06 Nyakanga 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo uwitwa Bayavuge Jean icyaha cyo gusambanya mwishywa we, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cya burundu.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buravuga ko n’ubwo uregwa yaburanye yemera icyaha agasaba imbabazi, urukiko rwamuhanishije icyo gifungo cya burundu nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.

Ngo ni ukubera ubugome yagikoranye, asambanya umwana ukiri muto cyane akaba na mwishywa we kandi ibyo yakoze bikaba binabangamiye imyitwarire mbonezabupfura yagombye kumuranga nk’umubyeyi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Huye: Uwari ukurikiranweho gusambanya mwishywa we yakatiwe igifungo cya burundu
    Urwo Rukiko Rwahannye Uwo Mugome n’Uwo Kubishimirwa, n’undi wese urenga kuri Kirazira aba akwiye kubihanirwa bihanukiriye kuko s’Umuco Nyarwanda, ikibabaje n’Aho Har’aho biba Abayobozi b’Ibanze bakabihishira, Urugero: muri Rwamagana umurenge wa Gahengeri akagari ka Mutamwa, umugabo yeraga Umwana washiki we w’Umuhungu aza kujya mukazi azamarayo igihe kinini Umugore we akajya Asindishya wa Mwana Mwishwa w’umugabo we wari na Muto kuko yar’Ataragez’igihe Cyo gufata irangamuntu, ereg’ubwo Umugore yaje kujya Amwirongoza ntibyatinze aba arasamye umugabo yagarutse asanga Umugore yenda kubyara inda ya Mwishwa w’umugabo we, byarabaye Umwana yaravutse Ubu n’inkumi da! Gusa ntamahoro ajya arangwa mur’urwo rugo kuko umugore yigize Nyiranzakibakwiza, none Ndabaza Uwo Mugore we, Ntaba Akwiriye Guhanwa?

  2. Huye: Uwari ukurikiranweho gusambanya mwishywa we yakatiwe igifungo cya burundu
    Urwo Rukiko Rwahannye Uwo Mugome n’Uwo Kubishimirwa, n’undi wese urenga kuri Kirazira aba akwiye kubihanirwa bihanukiriye kuko s’Umuco Nyarwanda, ikibabaje n’Aho Har’aho biba Abayobozi b’Ibanze bakabihishira, Urugero: muri Rwamagana umurenge wa Gahengeri akagari ka Mutamwa, umugabo yeraga Umwana washiki we w’Umuhungu aza kujya mukazi azamarayo igihe kinini Umugore we akajya Asindishya wa Mwana Mwishwa w’umugabo we wari na Muto kuko yar’Ataragez’igihe Cyo gufata irangamuntu, ereg’ubwo Umugore yaje kujya Amwirongoza ntibyatinze aba arasamye umugabo yagarutse asanga Umugore yenda kubyara inda ya Mwishwa w’umugabo we, byarabaye Umwana yaravutse Ubu n’inkumi da! Gusa ntamahoro ajya arangwa mur’urwo rugo kuko umugore yigize Nyiranzakibakwiza, none Ndabaza Uwo Mugore we, Ntaba Akwiriye Guhanwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *