Ian Kagame mu mwambaro wa RDF

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame, yagaragaye mu mwambaro w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Ian Kagame kuri uyu wa Gatanu ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye bato bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant muri RDF, umuhango ubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako ho mu karere ka Bugesera.

Ian Kagame ari mu basirikare bari buze kurahirira kwinjira mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Perezida Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda byitezwe ko ari we uza kuba ari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

Muri Kanama uyu mwaka ni bwo Ian Kagame yasoje amasomo mu bya gisirikare mu Ishuri rya Royal Military Academy ry’i Sundhurst mu majyepfo y’Umujyi wa Londres mu gihugu cy’u Bwongereza.

Icyo gihe yahise ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant, mu birori byitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *