Ibendera ry’ubururu rya Loni ntirikiri ingabo (Shield), ryabaye igipimo (Target) — Ban Ki-moon

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gicurasi 2016, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon yafunguye umuhango wo guha umudari w’ishimwe Capt. Mbaye Diagne kubw’umurava udasanzwe wamuranze, mu gihe ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’ingabo za Loni.

678053 diagne
Ban Ki-moon aha umudari wa Capt Diagne umupfakazi we, Yacin Mar Diop

Umudari w’ishimwe wabanje guhabwa umuryango wa Capt. Diagne, warokoye ubuzima bw’abantu benshi ubwo yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda mu 1994, igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere y’uko akomeretse bikomeye bikamuviramo gupfa.

Muri uwo muhango, Ban Ki-moon yashimangiye ko uyu mudari ugomba kwerekana ko Capt Diagne ndetse n’abateye ikirenge mu cye bazahora bibukwa n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Isi yose.

Uyu mudari n’uw’umusirikare, umupolisi n’abasivili bakoreraga Loni n’abo bakoranaga bakurikiye umuco wa Capt Diagne. Bagomba kuba barerekanye umurava urenze imbere y’ikibi kirenze ubwo bari barimo kuzuza inshingano zabo bakorera ikiemwamuntu n’Umuryango w’Abibumbye.

677996Peacekeepers

Ku rundi ruhande, Ban Ki-mmon yashyize indabyo ku rwibutso rw’ingabo za Loni zigera mu 3,500 zimaze kugwa mu butumwa bwayo kuva mu 1948. Yavuze ko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bugenda burushaho kuba bwatwara ubuzima bw’abashinzwe kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, aho ngo aba bibasirwa n’ibitero by’udutsiko tw’abantu bitwaje ibirwanisho, abakora iterabwoba n’abandi. Yagize ati: “Ahantu hamwe Loni ikorera, ibendera ryacu ry’ubururu ntirikiri ingabo (Shield) ahubwo habaye igipimo.

Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’ingabo za Loni ubusanzwe wizihizwa kuwa 29 Gicurasi ariko kuri iyi nshuro Umuryango w’Abibumbye kuwizihiza kuri uyu wa 19 Gicurasi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yangeneye imidari y’icyubahiro yiswe Dag Hammarskjà¶ld” yagenewe ingabo za Loni 128 zaguye mu butumwa bwayo mu mwaka ushize barimo n’Abanyarwanda 10.

Tubibutse ko abo Banyarwanda ari: Sgt Fidele Bizimana, Sgt Eric gasigwa, Corp Ferdinand Nduwayezu, Sgt major Peter Ntwarabugabo, Sgt Rashid Rudaseswa, Sgt Bernard Ruseka, na Corp Isidore Sindikubwabo witabye Imana muri kanama umwaka ushize aguye muri centrafrica, abapolisikazi, Liliane Mukansonera na Aimee Nyiramudakemwa bakoreraga muri Haiti, ndetse na Lt William Ndayisaba waguye muri Sudani y’Epfo.

MINUSMA FPU Officers from Rwanda speak to the population as they patrol the streets of Gao, North of Mali.
Umunyarwandakazi muri MINUSMA aganira n’abaturage ubwo yari ari kubungabunga umutekano mu mihanda yo mu mujyi wa Gao, mu majyaruguru ya Mali

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga umubare munini w’ingabo n’abapolisi muri ibi bikorwa byo kubungabunga amahoro, aho kiza ku mwanya wa gatanu kikaba kuri ubu gifite abantu 6,096 bari gukorera mu butumwa bugera kuri 7 bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi barimo abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili.

Src:Un.org

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *