Ibi ni byo kwimana u Rwanda ndabarahiye, hahiye_Minisitiri Mimosa acyeza u Rwanda rwatsinze Angola

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yifashishije imvugo idasanzwe ashimira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yaraye yitwaye neza itsinda Angola mu mikino ya FIBA Afro-Basket ya 2021 ikomeje kubera i Kigali.

U Rwanda rwabigezeho nyuma yo gutsinda Angola amanota 71-68, mu mukino w’ishiraniro wabereye muri Kigali Arena i Remera.

Ni bwo bwa mbere mu mateka u Rwanda rwari rutsinze Angola ifatwa nk’igihugu cya mbere gikomeye muri Afurika mu mukino wa Basketball.

Gutsinda Angola byafashije u Rwanda gukomeza kuyobora itsinda rya mbere, nyuma y’uko mu mukino wa mbere rwari rwatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 82-68.

Kenneth Kenny Gasana witwaye neza kuri uyu mukino yongeye gutaha imitima y’abakunzi ba Basketball, nyuma yo kwitwara neza mu mukino w’ejo yatsinzemo amanota 18.

Itsinzi y’u Rwanda kuri Angola yatashye imitima ya benshi mu bakunzi ba Siporo, kugeza kuri Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju washimiye iriya kipe, avuga ko ibyishimo ikomeje guha Abanyarwanda ari cyo kwimana [kurwanirira] u Rwanda bisobanuye.

Minisitiri Mimosa mu byishimo byinshi yagize ati: “Merci bcp my Boys [mwakoze cyane bahungu banjye]! Ibi ni byo kwimana u Rwanda ndabarahiye! Muduhaye ibyishimo! Hahiye yongeraho utumenyetso tw’umuriro]! Gahunda nta y’indi, tubatsinde.”

Undi watashywe ku mutima n’intsinzi y’u Rwanda ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga wagaragaje ibyishimo mbere yo gushimira abakinnyi, avuga ko ari “amateka yanditswe gutsinda Angola muri Afro-Basket 2021.”

Gutsinda Angola byatumye u Rwanda rwizera gukina ÂĽ mu gihe rwasoza ari urwa mbere mu itsinda A, kuko ibindi bihugu biri kumwe na rwo byose byatsinze umukino umwe.

U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ruhura na Cap-Vert ku wa Gatandatu saa Kumi n’ebyiri, yo yatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi Congo amanota 70 kuri 66 mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Kane.

Ikipe ya mbere mu itsinda (uko ari ane) ni yo izahita ibona itike ya ¼ mu gihe andi makipe ane azakomeza, azava mu mikino ya kamarampaka izahuza amakipe yabaye aya kabiri n’aya gatatu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *