Kuri uyu wa Kane, itariki 06 Gicurasi, amato ariho imbunda y’u Bwongereza n’u Bufaransa yashatse gukozanyaho mu gihe amakimbirane yari amaze igihe kinini yerekeye uburenganzira bw’uburobyi nyuma ya Brexit yiyongereye mu muyoboro w’u Bwongereza (English Channel).
U Bufaransa bwavuze ko bwohereje amato abiri y’irondo ryo mu nyanja mu mazi yo mu Muyoboro w’u Bwongereza ku Kirwa cya Jersey, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cyo mu mazi nyuma y’uko u Bwongereza nabwo bwohereje ubwato bubiri bwabwo muri ako gace kuwa Gatatu.
Kurebana ay’ingwe kwaje mu gihe flotilla y’amato y’abarobyi b’Abafaransa yerekezaga ku cyambu St. Helier ku Kirwa cya Jersey mu gisa nk’imyigaragambyo yo gusaba uburenganzira bwo kuroba.
Guverinoma y’u Bufaransa yavuze ko ishobora gukata amashanyarazi yerekeza kuri iki kirwa mu gihe abarobyi bayo batemerewe kugera ku mazi y’uburobyi ya u Bwongereza nyuma y’aho u Bwongereza bwitandukanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ku wa kane, Umunyamabanga wa Leta y’u Bufaransa ushinzwe ibibazo by’u Burayi, Clément Beaune, yatangarije AFP ko Paris “itazaterwa ubwoba” n’abongereza.
Ku rundi ruhande rw’uyu muyoboro, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yemeye ko azashyigikira byimazeyo iki kirwa nyuma yo kuvugana n’abayobozi bacyo ku byerekeranye no gukatirwa amashanyarazi n’u Bufaransa.
Umuvugizi wa guverinoma yagize ati: “Johnson” yashimangiye ko hakenewe byihutirwa guhosha amakimbirane. ” “Mu rwego rwo kwirinda u Bwongereza buzohereza amato abiri yo gucunga umutekano mu nyanja mu rwego rwo gukurikirana uko ibintu byifashe.”
Dimitri Rogoff uyobora itsinda ry’abarobyi bo muri Normandy, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) ko amato agera kuri 50 yinjiye mu myigaragambyo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yaturutse ku byambu by’u Bufaransa ku nkombe y’iburengerazuba bwa Normandy.
Yavuze ko iki gikorwa atari ukugerageza guhagarika icyambu ahubwo ko ari uburyo bw’amahoro bwo kugaragaza uburakari bw’Abafaransa.
Rogoff yagize ati: “Iki ntabwo ari igikorwa cy’intambara.” Ati: “Ni igikorwa cyo kwigaragambya.”
Jersey, kinini mu birwa byo muri English Channel, gituwe n’abaturage 108.000, hagendewe ku bumenyi bw’Isi cyegereye u Bufaransa cyane kurusha u Bwongereza. Giherereye mu birometero bisaga gato 22 (14 Miles) uvuye ku nkombe z’u Bufaransa kandi amashanyarazi menshi gikoresha ava mu Bufaransa anyuze mu nsinga zo munsi y’inyanja.
Guverinoma ya Jersey yavuze ko iki kirwa cyatanze uruhushya rushya rwo kuroba hakurikijwe amasezerano y’ubucuruzi ya nyuma ya Brexit (Kwitandukanya na EU k’u Bwongereza), akubiyemo ibintu bishya ku bafite uruhushya. Nk’uko amasezerano yagiranye na E.U abivuga, amakoresha amato y’Abafaransa bagomba kwerekana amateka y’uburobyi muri ako gace kugira ngo bahabwe uruhushya rwo kuroba mu mazi ya Jersey.
Ibyo byarakaje abarobyi b’Abafaransa na guverinoma yabo, bavuga ko aya mabwiriza mashya yashyizweho nta biganiro babanje kugirana, kandi ko bashyizeho amategeko arenganya amato y’uburobyi y’Abafaransa.
Abayobozi ba Jersey bavuze ko bazahura n’abahagarariye abigaragambyaga kugira ngo bumve ibibazo byabo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


