Mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, itumanaho ry’urubuga nkoranyamba rwa Whatsapp ryagize ibibazo bituma idakora, ariko biza gukemuka.
Mu Rwanda uru rubuga ntabwo rukora kuko rwagize ibibazo mu ijoro ryakeye. Nkuko bigaragara ku mbuga zitandukanye, iki kibazo cyabaye kuva muri Malaysia kugera muri Espagne, u Budage n’ibindi bihugu by’i Burayi.
Gusa ngo mu gihe gito uru rubuga rushobora gusubira ku murongo nkuko ikinyamakuru Indian Express cyabitangaje.
Abashinzwe Whatsapp batangarije ikinyamakuru The Independent ko batari bazi ko iki kibazo kibaho baranisegura.
Bati “ Uyu munsi abakoresha WhatsApp mu bice byose by’Isi, ntibabashije gukoresha urubuga rwayo mu gihe cy’amasaha make. Ntabwo twari tuzi icyo kibazo, turanisegura ku bwacyo n’ingaruka byateje.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abantu bagera kuri 51% bayikoresha batanze kubura umurongo wa interineti ubaganisha kuri Whatsapp, 37% batatse kudashobora kwakira ubutumwa biciye kuri WhatsAp. Mu gihe abagera ku 10% batatse ko itari gukora, biciye mu kuvuga ko baheruka kubona ubutumwa mu masaha yashize.
Ibyo bibazo kandi biravugwa mu Bubiligi, u Buholandi, U bwongereza n’ahandi.
Ni ku nshuro ya kabiri Whatsapp igira ibibazo mu byumweru bibiri bishize. Ubwo giheruka yamaze igihe idakora. Icyo gihe ibibazo byabaye mu Buhinde, Canada, Amerika(USA) na Brazil.
WhatsApp ikoreshwa n’abantu basaga miliyari imwe na miliyoni 200 ku Isi. Mu Buhinde ikoreshwa na miliyoni 200.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Abanyarwanda batandukanye bari kwandika ku rubuga rwa Facebook ko bisa nk’aho ubuzima bwahagaze, abandi bakavuga ko nta cyo byabatwaye.
Umwe ati “ Ubuzima butagira whatsapp buraryoshye.”
Abandi bari kubaza uko byagenze, niba Whatsapp zabo ziri gukora.
Sosiyete Mtn yatangajwe ko yahanwe kubera imikorere mibi yatangarije Abanyarwanda ko ibibazo Whatsapp yagize mu Rwanda nta ruhare yabigizemo, ntaho ihuriye nabyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


