Ibibera muri Aleppo ni ikimwaro ku Muryango Mpuzamahanga nk’uko byagenze mu Rwanda – Andrew Mitchell

Sangiza iyi nkuru

Umudepite wo mu Bwongereza, Andrew Mitchell yatangaje ko Isi ikomeje kurebera ntacyo ikora mu gihe umwe mu mijyi imaze igihe kirekire ku Isi, Aleppo, ugejejwe ku buce n’intambara ari nako abaturage bicwa. Uyu mujyi Aleppo wo mu gihugu cya Syria nawo ngo ukazahora ari ikimenyetso cyo gukorwa n’isoni kw’amahanga no gutsindwa nk’uko byagenze mu Rwanda no muri Srebrenica.

British Government Chief Whip Andrew Mitchell
Andrew Mitchell

Uyu mugabo avuga ko abantu batamenya neza ibintu biteye ubwoba bibera muri uyu mujyi bivugwa ko wahoze ari umwe mu mijyi minini ku isi yari ikomeye mu myaka ya kera.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Mirror, ivuga ko uyu mujyi umaze imyaka igera mu 6,000, akaba ariho hatangiriye iterambere mpuzamahanga n’abaturage bagera kuri miliyoni 2,3, Abagabo, abagore n’abana. Kuri ubu ariko uyu mujyi wabaye amatongo, ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bari bawutuye baricwa mu ntambara yo kurwanya perezida Assad yatangiye mu 2011, kuri ubu uyu mujyi ukaba usigayemo abatura basaga 250,000.

A-Syrian-woman

Umuryango w’Abibumbye wabuze icyo ukora. Kimwe mu bihugu bivuga rikijyana muri uyu muryango, U Burusiya, kikaba ari kimwe mu bihugu bitanu bifite umwanya uhoraho, cyakagombye kwiringirwa mu guteza imbere ubutabera mpuzamahanga, nacyo gishinjwa ibyaha by’intambara, ubugizi bwa nabi bwambukiranya imipaka, no guhonyora uburenganzira bwa muntu. U Burusiya bukaba bushinjwa kuba bwarasutse ibibombe inshuro zitabarika ku bitaro bufatanyije n’ubutegetsi bwa Syria bushinjwa kwica abaturage babwo.

Bivugwa ko abakozi n’abarwayi bo mu bitaro bya Médecins Sans Frontières, bari bagendereye gutabara gusa, bagiye baterwa ndetse bakicwa.

n_tung_aleppo_10
Aleppo yabaye amatongo

Ngo icyo u Burusiya bureba bwo ni inyungu zabwo gusa. Amerika nayo ngo ikaba itagira icyo ibikoraho yanga kuba yakwisanga mu ntambara n’u Burusiya, ndetse ngo ikaba inahugiye mu gutegura amatora yo mu Ugushyingo.

U Burayi nabwo ngo burangajwe n’ibibazo bwifitiye imbere. Ibindi bihugu bicye nabyo ngo byakurikiye u Bwongereza mu kwita kuri miliyoni z’impunzi; aho iyi nkuru ivuga ko Abongereza bashyize ingufu mu bikorwa by’ubutabazi kurusha ibindi bihugu byose bigize E.U byishyize hamwe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Igisubizo ni ukurinda inzirakarengane no gushyira ingufu muri politiki, kuko ngo amaherezo hagomba kugira igikorwa muri politiki ariko ko kizaza gitinze mu gihe abaturage bakomeje kubabara.

before-after-war-photos-aleppo-syria-fb1__700
Ifoto igaragaza agace kamwe ka Aleppo mbere y’intambara no mu gihe cyayo

Hon. Andrew Mitchell rero akaba asanga uku kwezi kwa munani hakwiye gutekerezwa ku baturage ba Aleppo bakomeje kubabazwa, n’uburyo Umuryango Mpuzamhanga wabatereranye.

Ibi byo kurebera abaturage bicwa n’ibihugu byabo Umuryango Mpuzamahanga, ukaba warabishinjijwe kubikora mu Rwanda, ubwo rwari rukomeye jenoside ivuza ubuhuha, aho kurinda abicwaga Loni igahitamo gucyura ingabo zayo zari zaraje kubungabunga amahoro, jenoside ikaza guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA abantu basaga miliyoni baramaze kuhasiga ubuzima.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *