Ibiciro byo mu cyaro byazamutse ku kigero cya 28.5%-NISR

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko muri Nzeri 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 28.5% ugereranyije na Nzeri 2021 mu gihe muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 23.6%.

Iki kigo kivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu cyaro muri Nzeri, ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 44,8% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 13,8%.

Kiti “Iyo ugereranyije Nzeri 2022 na Kanama 2022 ibiciro byiyongereyeho 3,8%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 3,5%.”

NISR kuri uyu wa 10 Kanama 2022 kandi yatangaje ko mu mijyi, ibiciro byiyongereyeho 17,6% ugereranyije na Nzeri 2021 mu gihe muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 15,9%.

Ivuga ko ibiciro mu mijyi byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 33,2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,9%.

Muri rusange, izamuka ry’ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro, muri Nzeri 2022 byiyongereyeho 23,9% ugereranyije na Nzeri 2021, mu gihe muri Kanama 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 20,4%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *