Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 14.8% mu kwezi kwa Gatanu-NISR

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi Gicurasi uyu mwaka, muri rusange ibiciro byakomeje kuzamuka muri uko kwezi kuko byiyongereyeho 14,8% ugereranyije n’ibiciro byo mu byo mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Gicurasi 2022 nk’uko bitangazwa n’iki kigo, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa.

Ugereranyije ibiciro byo Mu mijyi no mu byaro, mu kwezi gushize kwa Gatanu mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 12,6%, mu cyaro byiyongeraho 16,4% ugereranyije n’ibyo mu kwezi kwa Gatanu umwaka ushize.

Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Beata Habyarimana, yavuze ko izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ari ryo rituma ibiciro bikomeje kuzamuka mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 14.8% mu kwezi kwa Gatanu-NISR
    Njyewe mvuye guhaha mu isoko rya Kimironko.Nsanze Ibirayi byiza bya Kinigi,bigura 600 Frw ku kilo.Nyamara byaguraga 250 Frw.Mu bibare nize,bisobanura ko ikilo kiyongereyeho 240% aho kuba 14.8 % nkuko NISR ivuga.Tujye tubwiza abaturage ukuli.Abayobozi bakora Itekinika bagamije gutinya gutakaza imyanya yabo.Birababaje.

  2. Ibiciro ku isoko byiyongereyeho 14.8% mu kwezi kwa Gatanu-NISR
    Njyewe mvuye guhaha mu isoko rya Kimironko.Nsanze Ibirayi byiza bya Kinigi,bigura 600 Frw ku kilo.Nyamara byaguraga 250 Frw.Mu bibare nize,bisobanura ko ikilo kiyongereyeho 240% aho kuba 14.8 % nkuko NISR ivuga.Tujye tubwiza abaturage ukuli.Abayobozi bakora Itekinika bagamije gutinya gutakaza imyanya yabo.Birababaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *