Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% mu Ukwakira 2024 – NISR

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% ugereranyije no mu Ukwakira 2023.

Ibi byatangajwe ubwo iki kigo cyashyiraga ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi ku Ukwakira 2024. Ni igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

A. Ibiciro mu mijyi

Mu kwezi ku Ukwakira 2024, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% ugereranyije n’Ukwakira
2023. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%.

Mu kwezi ku Ukwakira 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’amazu, amazi,
amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,9%.

Ugereranyije Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,2%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

B. Ibiciro mu byaro

Mu kwezi ku Ukwakira 2024, ibiciro mu byaro byagabanutseho 1,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byagabanutseho 2,9%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanyuka mu kwezi ku Ukwakira 2024 ni ibiciro by’ibiribwa
n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 7,7%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

C. Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

Mu kwezi ku Ukwakira 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 0,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Mu kwezi kwa Nzeri 2024 ibiciro byari byagabanutseho 0,8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi ku Ukwakira 2024, ni ibiciro by’ibinyobwa
bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,1%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *