Ibicuruzwa bituruka hanze bikorerwa no mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bigiye kujya bishyirirwaho umusoro ungana na 35%, mu gihe ibikorerwa mu karere bitazajya bisoreshwa mu bihugu bigize umuryango mu rwego rwo kurinda inganda zo mu karere no guha imirimo abaturage bako nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa EABC, John Bosco Kalisa, mu kiganiro na Bwiza.com.
Kuwa Mbere, itariki 9 Gicurasi nibwo Itsinda ry’Akanama gashinzwe Ubucuruzi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EABC) ryerekeje mu burasirazuba bwa Congo, rihereye mu Mujyi wa Goma, aho ryagiranye ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’abacuruzi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FEC), inama yari igamije kurebera hamwe ibicuruzwa Congo yajyana ku isoko rya EAC ndetse n’ibyo ibindi bihugu byajyana ku isoko rya Congo.
Iyo urebye imibare, ibyo ibihugu bigize EAC byohereza mu Ntara za Kivu buri mwaka bingana na hafi miliyoni 800 z’amadolari buri mwaka, ariko ibyo akaba ari 13% gusa, by’ibyo ibindi bihugu nka Afurika y’Epfo n’u Bushinwa byohereza.
Kalisa asanga aho kujya muri ibyo bihugu bakabaye bakura ibyo bicuruzwa mu bihugu by’ibituranyi.
Ati “Icyagaragaye nuko badafite amakuru niyo mpamvu bajya Dubai cyangwa mu Bushinwa gukurayo ibintu bakabaye babikura mu Rwanda, mu Burundi muri Uganda, bakabaye babikura Kenya. Ariko icyo badafite ni amakuru y’ibyo bakeneye aho babikura. Akaba ari nabyo EABC ishinzwe ngo ijye ibaha amakuru buri gihe..”
Kalisa avuga ko mu mezi cumi amaze ayobora EABC hamaze gukorwa byinshi birimo gukora ubuvugizi ku musoro wa Common external tariff.
Ati “ Uwo musoro Common external tariff icyo twasunitse nka EABC, nuko dushaka ko inganda zo muri aka karere ibintu dushoboye gukora tutagomba kujya guhiganwa n’ibintu bivuye mu Bushinwa, bivuye mu Buhinde, bivuye hehe, tubanze duteze imbere icyo bita “Buy East Africa Build East Africa”. Iyo ni yo ntero… Nashimira abaminisitiri b’ubucuruzi bo mu karere ejobundi barabyemeye ko tugomba kurinda za ngada zacu, bya bintu biva ahandi tukabishyiriraho umusoro wa 35%, ariko bya bindi bikorewe muri aka karere byo bikaba ari zero. Icyo rero n’ikintu gikomeye twagezeho, ni ukugirango turinde inganda zacu, duhe akazi abanya-East Africa, ni ukugirango dushobore kwiteza imbere mu bukungu..”

Bercky Chirimwami, Umuyobozi wa FEC muri Goma
Kutagira amakuru ahagije EABC ibihuriyeho n’abacuruzi bo muri Congo, aho umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi bo muri Congo (FEC) muri Goma, Bercky Chirimwami, mu kiganiro na Bwiza.com yavuze ko ari ikintu kiza, gishya, ariko buri gihe intangiriro zitoroha hari ibintu batarumva neza, ariko bazagenda basobanukirwa.
Ati “ Ariko turishimye turabona ko harimo inyungu nyinshi, hari n’ibibazo bicye bicye birimo ariko mu gihe turi kumwe tuzagenda dusobanukirwa kugeza tugeze ku rwego rumwe n’abatangiye mbere,”
Chirimwami yavuze ko icyo bagiye gukurikizaho ari ugupanga akazi, kuri ubu bakaba bishimiye ko bamenye uko bazajya bitwara mu bibazo ndetse n’aho bazajya babariza ibibazo bazahura nabyo.
Ati “ Ubu twamenye icyo gukora mbere ntacyo twari tuzi.”
Umuyobozi wa EABC, John Bosco Kalisa, agaruka ku biganiro bagiranye n’abacuruzi b’i Goma yagize ati “ Twagize ibiganiro byiza byarebeye hamwe uburyo twahahirana, uburyo twakuraho inzitizi zituma abacuruzi badakora ubucuruzi uko bigomba..”
Yavuze ko EAC ari wo muryango ukora neza mu miryango umunani yo muri Afurika yemewe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi iri akaba ari isoko rinini rifite abaturage bagera muri miliyoni 300.
Ati “ Ni isoko icyo waba ukora cyose cyaba gifite agaciro, cyagirira umuturage akamaro.”
Kalisa yibukije ko abakuru b’ibihugu bigize EAC bemereye Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwinjira mu muyango, ariko ibi bidahagije ahubwo aikorera bakwiye kujya ku isonga.
Ku kibazo cyo kumenya uko Abanyekongo bakiriye uru ruzinduko w’abacuruzi bo muri EAC, Kalisa yavuze ko uru ruzinduko rwakiriwe neza.
Ati “ Uruzinduko barwakiriye neza cyane ahubwo bafite inyota nyinshi. Kumenya uyu muryango wa East Africa, Kumenya EABC yabafasha ite kugirango bakore ubucuruzi bwiza budafite inzitizi…”
Imwe muri izo nzitizi Abanyekongo bagaragaje n’ukuba basabwa visa iyo bashaka kwinjira muri bimwe mu bihugu bigize uyu muryango, ariko bibutswa ko na Congo isaba visa abaturutse muri ibyo bihugu ndetse bahabwa urugero rw’Abatanzaniya bazisabwe bitabira iyi nama.
Ati “ Rero uburyo duhahirana, nuko iyo ugiriye mugenzi wawe neza nawe akugirira neza. Nibwo buhahirane. Rero ibyo nababwiye n’uko nibamara kwinjira neza iki kibazo cya visa kizakurwaho… Tukanabasaba ko n’ibindi bibazo bahura nabyo ku mupaka tuzabakorera ubuvugizi…”
Umuyobozi wa EABC yijeje abacuruzi b’Abanyekongo kubakorera ubuvugizi ku bakuru b’ibihugu bigize umuryango, inzitizi zose bafite zirimo izo kugeza umusaruro wabo ku isoko zikavaho.
Ati “ Ibyo rero akaba ari byo tugomba kubafashamo kugirango icyo kibazo cy’umusaruro wabo bamenye uko bawutunganya, bamenye uburyo bawufunyika muri emballage nyazo zikenewe, bamenye n’uburyo bakoresha bya byambu, ari ugukoresha Ikiyaga cya Kivu,…byose tukabigisha amahirwe arimo.”
Ibiganiro bihuza EABC n’Ishyirahamwe ry’abacuruzi bo muri Congo (FEC) byatangiriye i Goma kuwa Mbere, bikomereza i Bukavu kuwa Kabiri no kuwa Gatatu, mu gihe biteganyijwe ko EABC izakora urugendo nk’uru i Kinshasa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa gatandatu.
Ku itariki ya 29 Werurwe 2022 nibwo Repubulika ya Demokarasi ya Congo yinjiye ku mugaragaro mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ihita iba igihugu cya karindwi kinjiye muri uyu muryango n’abaturage bacyo hafi miliyoni 90.


