000-64466M9

Ibiganiro bigamije guhuza ibikorwa byo kurwanya FDLR bizakomeza mu Gushyingo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 21 Ukwakira no ku wa Gatatu, itariki 22 Ukwakira 2025, abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Amerika, Qatar, na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Washington, DC, mu nama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rwo guhuza ibikorwa by’umutekano (JSCM). Ibiganiro bigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku itariki ya 27 Kamena hagati ya RDC n’u Rwanda, birakomeje ariko biragoye kugaragara kuri terrain.

Nyuma y’icyiciro cya mbere cyibanze ku gusesengura ibibazo bihari no guhana amakuru, intumwa zari ziteraniye aho zavuze ko iminsi ibiri y’ibiganiro yatumye haba guhuza ibikorwa byihariye. Bavuze ko intego yabo ari ugushyiraho uburyo bwo gukuraho umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.

“Ibiganiro bizakomeza mu kwezi gutaha”

Kuri iki cyiciro, biracyagoye kumenya igihe ibyo bikorwa byo kurwanya FDLR bizatangirira. Ariko, Umudipolomate wari mu biganiro yatangarije RFI ati: “Ni akazi ka tekiniki. Ntibikenewe gutegereza ibyemezo bidasanzwe muri izo nama. Ibiganiro bizakomeza.”

Isuzuma rishya riteganijwe ku itariki ya 19 na 20 Ugushyingo. Hagati aho, Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zivuga ko zikomeje ibikorwa byo gukangurira abagize umutwe wa FDLR kwitanga. Ku ruhande rwayo, AFC / M23 ikomeje gushinja Ingabo za Congo gukorana n’izo nyeshyamba zo mu Rwanda no gukomeza kubagabaho ibitero.

Ikigaragara ni uko ibiganiro biri gukomeza i Washington na Doha, ariko ibitero birakomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *