gmowbvexoaajnm4-2-a9942

Ibiganiro bya Doha hagati ya M23 na RDC byarakubise igihwereye

Sangiza iyi nkuru

Ibiganiro byari bimaze igihe bihuza umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aravuga ko byamaze guhagarara nyuma y’ubwumvikane buke bw’impande zombi.

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo impande zombi zagiye zihurira mu biganiro, mu rwego rwo gukemura amakimbirane yatumye zisanga mu ntambara zimazemo imyaka irenga itatu.

Ni ibiganiro M23 na Kinshasa bari bahurijwemo n’ubwami bwa Qatar bwaherukaga guhuriza i Doha ba Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.

Intumwa z’uriya mutwe n’iza Leta ya Congo zari zimaze ibyumweru bitatu mu murwa mukuru wa Qatar, mbere yo kuhava mu masaha make ashize.

Kugeza ubu nta tangazo ry’ibyo zaganiriyeho cyangwa ibyo zemeranyije ryigeze rishyirwa ahagaragara.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko ibiganiro impande zombi zagiranaga ntacyo byigeze bitanga, kubera ubwumvikane buke.

Imwe mu ngingo Kinshasa na M23 bananiwe kumvikanaho nk’uko iki kinyamakuru kibivuga, harimo ku bijyanye no kurekura imfumgwa zo ku ruhande rwa M23 leta ya Congo ifunze.

Amakuru avuga ko mu minsi ishize ubwo M23 yakuraga Ingabo zayo mu mujyi wa Walikale, Kinshasa na yo yatanze ingurane yo kurekura abantu batanu bo ku ruhande rw’uriya mutwe yari ifunze; gusa uruhande rw’inyeshyamba rwagaragaje ko abarekuwe rutabazi kuko batari mu bo rugaragaza ko bafunzwe.

Kuri ubu urutonde rw’abantu babarirwa muri 700 barimo abasirikare n’abanyapolitiki ni rwo M23 yashyikirije Qatar nk’abafunzwe mu buryo butemewe na Leta y’i Kinshasa.

Aba banarimo kandi abatawe muri yombi bazira kuba bafite aho bahuriye na Christophe Baseane Nangaa wahoze ari Guverineri w’Intara ya Haut-UelĂ© akanaba umuvandimwe wa Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *